Rwanda: Miliyari 200 Frw zigiye gushorwa mu kubaka Amashuri agezweho ya TVET

Aug 6, 2025 - 10:20
Rwanda: Miliyari 200 Frw zigiye gushorwa mu kubaka Amashuri agezweho ya TVET

Leta y’u Rwanda igiye gukoresha Miliyari 200 Frw mu kubaka Amashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, azaba afite ikoranabuhanga rihambaye, abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho.

Bikubiye muri gahunda y’ibikorwa yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro [Rwanda TVET Board].

Rwanda TVET Board itangaza ko mu 2029, buri Karere kazaba gafite Ishuri ry’Icyitegererezo mu myigishirize ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro. 

 Ni gahunda yagutse ya Leta yo guteza imbere imyigishirize y’aya masomo, izashorwamo agera muri miliyari 400 Frw.

Ibigo by'amashuri bitatu byatangiye kubakwa i Nyagatare,I Gishyita  muri Karongi n'i Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Ni umushinga ugamije gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma yo kugira nibura ishuri rimwe muri buri karere rifite inzobere, ikoranabuhanga rihanitse n'ibikoresho bigezweho mu myigishirize ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro.

Abashinzwe uburezi muri utu turere buvuga ko umusanzu wabyo uzaba ari ingenzi mu iterambere ry'abatirage kubera ko bizakemura ibibazo byari bimaze igihe ari umwihariko muri  utwo duce

Umuyobozi wa Rwanda TVET Board, Eng. Umukunzi Paul, yavuze ko ibi bigo bizaba ari umwihariko kuko bizatangirwamo amasomo mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Biteganijwe ko hari andi mashuri atanu yo mu turere dutandukanye yari asanzwe yigisha tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro azongererwa ubushobozi akagera ku rwego nk’urw’ayo mashya agiye kubakwa muri Nyagatare, Karongi na Rubavu.

Kugeza ubu uturere 13 nitwo tumaze kubakwamo ibigo by'ikitegererezo mu myigishirize ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro. (RBA)

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0