Rwanda: Banki Lamberi ikomeje guhabwa intebe, mu gihe Leta yatanze gasopo

U Rwanda ni kimewe mu bihugu by'Afurika byimakaje ikoranabuhanga, by'umwihariko irijyanye no gushishikariza abaturage kugana Ibigo by'Imari byo kubitsa no kugurizanya.
N'ubwo bimeze bitya ariko, hari abarenga kuri ibi, bagakora ubucuruzi bw'Amafaranga butemewe n'amategeko, buzwi ku izina rya “Banki Lamberi”.
Ubu bucuruzi bwijujutirwa n'abaturage, bushingiye ku kugurizanya Amafaranga ku nyungu zihanitse.
Bukorerwa mu ibanga, kuko amategeko y’Igihugu abufata nk’ubwambuzi buhanwa n’amategeko.
Banki Lamberi [Banque Lambert], rifite inkomoko mu mateka y’u Burayi, aho ryashinze iminsi mu Bucuruzi rw'Amafaranga.
Mu Rwanda, ryahinduriwe ibisobanuro, rikoreshwa havugwa Ubucuruzi bw’imbere mu baturage, aho kugurizanya amafaranga bikorwa ku nyungu zihanitse, rimwe na rimwe zigerera ku 100%.
Ukeneye Amafaranga ahita agirana amasezerano n’uyamuhaye, uyafashe agasiga ingwate y’ikintu gifatika cyangwa impapuro za Banki isanzwe, ibizwi nk'Ingwate.
Abazi neza imikorere ya Banki Lamberi, bavuga ko ari inzira yihuse yo kubonamo Amafaranga mu gihe akenewe, bityo ikaba ikurura cyane abacuruzi bato n'abaturage bayakeneye ako kanya.
Umwe mu baturage baganiriye na THEUPDATE kuri iyi ngingo, utifuje ko izina ye ajya mu Itangazamakuru, yagize ati:“Iyo ukeneye Amafaranga ntaho wahera ubyanga. Uyatanga we arakubwira ati [Uzansubiza Amafaranga naguhaye aherekejwe n’inyungu. Muri macye ni amaburakindi kuyafata”.
N'ubwo bimeze bitya, hari abavuga ko Banki Lamberi yababereye igisubizo kihuze cyabafashije gukomeza ubucuruzi.
Bahamya ko kubona Inguzanyo muri Banki zisanzwe bibatwara igihe kirekire, kandi bigasaba ibyangombwa byinshi batabasha kubona.
Ariko ku rundi ruhande, abasesengura ubukungu babona ko ari icyuho gikomeye ku mutekano w’imari n’ubukungu by’Igihugu.
Ubu bucuruzi butemewe n’amategeko butera ingaruka nyinshi harimo gutakaza umutungo igihe ingwate ifatiriwe, Umwenda udashobora kwishyurwa kubera inyungu zihanitse, Amakimbirane mu miryango igihe umwe mu bagize Urugo afashe Amafaranga batabanje kubyumvikanaho ndetse no guhungabanya Ubukungu bw’Igihugu, kuko aya Mafaranga acuruzwa mu ibanga ntasoreshwe.
Mu 1838, Samuel Lambert, Umucuruzi w’Umufaransa wakomokaga i Lyon, yafatanyije na Lazare Richtenberger w'i Bruxelles mu Bubiligi, bakorana n’Umuryango Rothschild mu gushinga icyaje kumenyekana nka Banki Lamberi.
Nyuma y’urupfu rwa Richtenberger, Lambert yahise afata ubuyobozi, maze iyi Banki ihita yitwa Banki Lamberi ityo.
Umuhungu we Léon Lambert, yaje guha izina rikomeye iyi Banki, ayigira imwe mu mashami akomeye mu Burayi ndetse igira uruhare mu mishinga ya Leta y'Ububiligi no mu bikorwa by’Ubukoroni muri Congo.
Nyuma yo kwihuza na Banque de Bruxelles mu 1975, havutse Bank Brussels Lambert [BBL], iza kugurwa na ING Group mu 1998.
Ikicaro gikuru cya Bank Lambert cyubatswe i Bruxelles mu 1965, kuri ubu gikorerwamo na ING Belgium.
What's Your Reaction?






