Urayeneza yasabye ko Umushahara wa Mwarimu uhuzwa n'ibiciro biri ku Isoko

Jul 31, 2025 - 12:04
Urayeneza yasabye ko Umushahara wa Mwarimu uhuzwa n'ibiciro biri ku Isoko

Urayeneza Consolée yasabye ko Amafaranga Umwarimu ahembwa buri Kwezi, yazajya ajyanishwa n'aho Ibiciro bigeze ku Isoko.

Yabigarutse mu Nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda [MINEDUC], n'Abarimu bahagarariye abandi mu gihugu hose.

Iyi nama yateraniye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, yahuje abarimu bahagarariye abandi mu mashuri y’Inshuke, Abanza n’ay'ikiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye.

Yibanze ku myigire n’imyigishirize mu Mashuri y’Uburezi bw’ibanze mu Rwanda, hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho n’inzitizi zikiri mu rugendo rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Muri iyi nama, Urayeneza umaze imyaka irenga 20 mu kazi, yashimye iterambere uburezi bw’u Rwanda bwagezeho n’uburyo Abarimu bagiriwe ikizere n’inzego zitandukanye. 

Yavuze ko muri aka kazi, umushahara wiyongereye inshuro esheshatu kuva yatangira kwigisha, aboneraho gushimira ibyakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho y’Abarimu.

Nyuma yo gushima, Urayeneza yasabye ko umushahara wa Mwarimu wakongera kugenzurwa hashingiwe ku izamuka ry’ibiciro biri ku isoko, kugira ngo imibereho yabo irusheho kujya ku murongo. 

Ati:“Ubuzima burahenda, ibiciro ku masoko biriyongera uko imyaka ihita. Birakwiye ko umushahara w’Umwarimu nawo ujyana n’ibiciro biri ku Isoko. Haracyari Abarimu bagikeneye ubufasha kugira ngo babe hafi y’imiryango yabo, by'umwihariko aboherezwa kwigisha kure y’Ingo”.

Afungura iyi nama, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimangiye ko Umwarimu ari inkingi ya mwamba mu Burezi bw’umwana w’Umunyarwanda.

Yibukije ko ireme ry’Uburezi rishingira ku mbaraga z’Abarimu, binyuze mu buryo abana biga batsinda no mu buryo bakoresha ubumenyi bahawe nyuma yo gusoza amasomo.

Ati:“Umusaruro wa Mwarimu uwubonera mu banyeshuri bize, bamenye, batsinze, ndetse ukanawubonera mu nkunga cyangwa imbaraga aba banyeshuri bashyira mu kazi kabo iyo barangije.”

Minisitiri Nsengimana yanashimangiye ko ubufatanye hagati y’Abarimu n’ubuyobozi ari ingenzi, cyane ko bose bahuriye ku ntego imwe yo gutoza no kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda, kugira ngo bazabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Ati:“Icyo twese dushinzwe kandi dusangiye ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere, banateze imbere Igihugu cyabo.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo yagaragaje ko Uburezi bw’u Rwanda buri mu cyerekezo cyiza, ariko ko hakiri ibyo kunoza cyane mu bijyanye no guha agaciro no kongerera ubushobozi Umwarimu. 

Ibyifuzo byagarutsweho birimo kuzamura umushahara ujyanye n’izamuka ry’ibiciro no gufasha abarimu kuba hafi y’imiryango yabo, bigaragaza ko kubaka Uburezi bufite ireme bisaba gushyira Umwarimu ku isonga mu Igenamigambi ry’Igihugu.

Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko kugeza ubu mu gihugu hose hari abarimu barenga ibihumbi 120.

Abigisha mu mashuri y’incuke ni 9,252, abigisha mu mashuri abanza ni ibihumbi 26, abigisha mu yisumbuye bakaba ibihumbi 34.

Amafoto

Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko Uburezi bunoze ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'Umwana

Mu izina ry'abandi Barimu, Urayeneza yasabye ko Umushahara wa Mwarimu wajyanishwa n'ibiciro ku Isoko

What's Your Reaction?

Like Like 8
Dislike Dislike 1
Love Love 6
Funny Funny 5
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 3
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.