Nkombo: Abanyeshuri bashimishijwe no kumenya Ikinyarwanda

Abanyeshuri bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ahasanzwe havugwa ururimi-shami rw’Amahavu, bishimira intambwe bamaze gutera mu kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda babifashijwemo n’abarezi babo bakibigisha kuva mu mashuri y’incuke.
Abana bo ku Nkombo batangira kwiga Ikinyarwanda ubona bameze nk’abari kwiga ururimi rw’amahanga kuko ubusanzwe mu miryango yabo bakoresha Amahavu.
Umwarimu wigisha Ikinyarwanda kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu, agomba kuba yumva kandi avuga ururimi rw’Amahavu, kugira ngo abashe gusobanurira neza abo yigisha.
Niyobugingo Colette wigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa Kane mu Ishuri Ribanza rya Bugumira Foundation, yabwiye Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru ko abana bato bishimira kwiga Ikinyarwanda.
Ubu buryo bwo kwigisha Ikinyarwanda bahereye hasi, bushimwa n’abanyeshuri kuko ubu babasha kuvuga no kucyandika neza.
Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Bugumira Foundation, Pasiteri Usengimana Erick, ahamya ko imyigishirize y’Ikinyarwanda yazamuye ikigero cy'imitsindire kuri iki kigo.
Usibye Amahavu avugwa ku Kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu, mu Rwanda habarirwa indimi-shami zirimo Igikiga, Ikigoyi, Ikirera n’izindi zivugwa mu bindi bice by’Igihugu.
What's Your Reaction?






