Amafoto: Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi byiganje mu Imurikabikorwa ry'Akarere ka Gakenke

Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gakenke 'JADF Terimbere Gakenke' n'ubuyobozi bw'aka Karere ko mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bateguye Imurikabikorwa [Expo] ku nshuro ya 13.
Iri murikabikorwa rifite intego ya 'Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu', ryatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga [7] 2025, biteganyijwe ko rizarangira tariki ya 25 Nyakanga [7] 2025, riri kubera muri Centre ya Gakenke.
Arifungura ku mugaragaro, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yatangiye ashimira ubuyobozi bwa JDAF bwahuje abikorera bo muri aka Karere.
Yagize ati:“Abikorera mudufasha kugera kuri byinshi biteza imbere Akarere kacu, bityo mu izina ry'ubuyobozi bw'Akarere, turasaba JDAF kutazatezuka”.
Yakomeje agira ati:“Ndahamagarira abikorera bose kuza gushora Imari muri Gakenke, kandi ndabizeza ubufatanye nk'uko bisanzwe”.
Iri murikabikorwa, ryiganjemo abakora ibijyanye n'Ubuhinzi n'Ubworozi. Uretse aba, hari kandi n'abakora ibijyanye n'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro.
Umwe mu bakora ubu bucukuzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa THEUPDATE ko bishimiye iri murikabikorwa, akomoza no ku cyo baryitezemo.
Ati:“Benshi bazi ko mu Rwanda nta Mabuye y'Agaciro ahaba. Mboneyeho umwanya wo kweerekana ko ahari, by’umwihariko muri Gakenke turayafite ku bwinshi kandi meza”.
Abitabiriye iri murikabikorwa, bari gusuzumwa Indwara zitandura ndetse no gusobanurirwa aho Akarere ka Gakenke kageze mu rugamba rw'Iterambere.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Akarere ka Gakenke gatuwe n’Abaturage 365,292.
Ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 520 kuri Km2 imwe. Abagore 192,692 (52.8%), Abagabo 172,600( 47.2 %).
Amafoto
What's Your Reaction?






