Expo y'i Musanze: Abikorera biyemeje kuba isoko yo guhanga imirimo (Amafoto)

Aug 19, 2025 - 20:34
Expo y'i Musanze: Abikorera biyemeje kuba isoko yo guhanga imirimo (Amafoto)

Imurikabikorwa [Expo] ngaruka mwaka ribera mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri mu gihe rizafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama [8] 2025.

Iri Murikabikorwa [Expo] ritegurwa ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera [PSF] mu Karere ka Musanze n'Intara y'Amajyaguru.

Kuri uyu wa 19 Kanama [8] 2025, Umunyamakuru wa THEUPDATE yari kuri Sitade Ubworoherane rwwagati mu Mujyi wa Musanze, aho iri Murikabikorwa [Expo] rizabera, mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze.

Abitabiriye iri Murikabikorwa barimo Aimable Rwigamba, Umuyobozi w'Ikigo cy'Akarere ka Musanze gihuza abashaka Akazi n'abagatanga [MESC], bavuze ko biteguye kwakira neza abazabagana no gukomeza gufasha Akarere guhanga imirimo.

Yagize ati:“Imyiteguro imeze neza. Muri MESC dutanga Serivise zitandukanye zirimo, guhuza Abakozi n'abakoresha, gukusanya amakuru y'Ubumenyi umukoresha akeneye ku Mukozi n'ibindi..

Yunzemo ati:“Abandi bafatanyabikorwa barimo, Hanga Hub [Musanze Innovation Hub], Global Safaris, Nezerwa Bamboo Product Limited n'abandi, biteguye gukora ibishoboka byose ngo tuzatange Serivise inogeye Umutarage”.

Yasoje agira ati:“Abo duhugura nibo bakora ibyo twaje kumurika. Urabona ko ari ntamakemwa. Turizera ko abazagera aho dukorera bazasobanukirwa neza Serivise dutanga”.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0