U Rwanda rwagiye gushakira itike y’Igikombe cy’Isi muri Botswana

Jul 17, 2025 - 13:16
U Rwanda rwagiye gushakira itike y’Igikombe cy’Isi muri Botswana

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagore y'umukino wa Cricket, yerekeje mu gihugu cya Botswana, mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.

Yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga [7] 2025.

Iyi kipe iyobowe na Bimenyimana Marie Diane, igiye guhatana mu makipe y'Ibihugu agize Diviziyo ya kabiri.

Diviziyo ya kabiri, igizwe n'Ibihugu birimo u Rwanda, Kameroni na Lesotho.

Muri aya makipe y'Ibihugu uko ari atatu, Ikipe imwe niyo izabona itike yo kuzamuka muri Diviziyo ya mbere, ari nayo izatanga Ikipe izajya mu gikombe cy'Isi.

Nyuma yo kugera muri Botswana, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina umukino warwo wa mbere ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga [7] 2025, ukaba uzaruhuza n'Ikipe y'Igihugu ya Lesotho.

Mbere yo kwerekeza muri Botswana, Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, RCA, bwabasabye kuzakora ibishoboka byose muri iyi mikino bakazitwara neza, cyane ko bahagarariye Miliyoni zirenga 14 z'Abanyarwanda.

K'uruhande rw'abakinnyi, Bimenyimana Marie Diane, Kapiteni w'iyi Kipe, yasezeranyije abakunzi b'umukino wa Cricket n'Abanyarwanda muri rusange, ko intego ari ukwitwara neza, bagatsindira kujya muri Diviziyo ya mbere.

Akomoza ku myiteguro, yavuze ko biteguye neza, aboneraho gushimira Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo [MINISPORTS] ndetse n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, RCA, bakoze ibishoboka byose ngo babafashe kwitegura neza iyi mikino.

Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi, iteganyijwe kuzakinwa hagati ya tariki ya 12 Kamena [6] n'iya 05 Nyakanga [7] mu Mwaka utaha w'i 2026, ikazakinirwa mu gihugu cy'Ubwongereza.

Ntabwo u Rwanda rurakina imikino y'Igikombe cy'Isi mu kiciro cy'abakuru, gusa, mu 2023, rwitabiriye icy'abatarengeje Imyaka 19 cyakiniwe muri Afurika y'Epfo, bikaba byari no ku nshuro ya mbere rukoze aya mateka.

Cricket n'umukino ufatwa nk'aho ari mushya mu Rwanda, cyane ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi utakinwaga.

Watangiwe gukinwa mu Mwaka w'i 2001, ariko mu gihe cy'Imyaka 24 gusa, n'umwe mu y'imaze kwigarurira imitima y'abatari bacye mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda, cyane mu bakiri bato.

Kugeza ubu, Umukino wa Cricket n'umwe mu y'ifite Sitade mpuzamahanga yabugenewe ukinirwaho, iyi ikaba iherereye i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0