Gakenke: Amashuri yose yasabwe kwitegura kwambara 'Impuzankano ihuriweho'

Aug 11, 2025 - 17:02
Gakenke: Amashuri yose yasabwe kwitegura kwambara 'Impuzankano ihuriweho'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru, bwasabye ababyeyi gutangira kwitegura kuzambika Abanyeshuri Impuzankano [Uniform] ihuriweho, mu Mwaka w'Amashuri w'i 2025-26, uzatangira mu Kwezi gutaha kwa Nzeri [9].

Ubuyobozi bw'aka Karere, buvuga ko ibi bigamije gukuraho icyuho cyatuma bamwe batambara neza cyangwa bakambara imyenda idafite ubuziranenge.

Uretse mu Karere ka Gakenke, ukwambara Impuzankano ihuriweho, ntagihindutse bizakorwa mu Ntara y'Amajyaruguru yose.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Gakenke, nk'uko Ibaruwa THEUPDATE yaboneye Kopi ibigaragaza.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki ya 04 Kanama [8] 2025, Umuyobozi w’aka Karere, Madame Mukandayisenga Vestine yandikiye abayobozi b’Ibigo by'Amashuri yose, ashingiye ku myanzuro y’inama y’uburezi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yo ku wa 16 Gicurasi 2025 n’indi yo ku wa 04 Kamena [8] 2025, yahuje ubuyobozi bw’aka Karere na NOGUCHI HOLDINGS LTD.

Muri izi nama zombi, hagarutswe ku kibazo cy’imyambarire y’Abanyeshuri mu Mwaka w’Amashuri w'i 2025–26. 

Mu rwego rwo kwambika Abanyeshuri Impuzankano ifite ubuziranenge kandi idahenze, abayobozi b’Amashuri basabwe kuganira n’ababyeyi hakiri kare, kugira ngo bahitemo umwambaro bazambika abana no gutanga ubusabe [Commande] ku gihe.

Iyi baruwa THEUPDATE yaboneye Kopi, yaherekejwe n’urupapuro rugaragaza ubwoko bw’Impuzankano igomba kwambarwa n’ibiciro byayo, hagamijwe kwirinda kunyuranya n'ibyemejwe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 1
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 2
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.