Uko gahunda y'Uburezi kuri bose yajijuye Abanyarwanda mu Myaka 31 ishize

Jul 10, 2025 - 09:50
Uko gahunda y'Uburezi kuri bose yajijuye Abanyarwanda mu Myaka 31 ishize

Ababyeyi n’abana bo mu miryango itishoboye, bemeza ko iyo hatabaho gahunda y'uburezi kuri bose, kwiga bitari kuborohera. 

Iyi ni ntambwe yatewe mu burezi bwo mu Rwanda mu myaka 31 ishize rwibohoye. 

Mu Rwanda, uburezi bwamaze igihe bukoreshwa nk’intwaro yo guheza no kudindiza igice cy’Abanyarwanda hashingiwe ku moto n’Uturere. 

Imibare ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], yerekana ko hagati ya 1970-1981, Abatutsi bigaga mu mashuri yisumbuye hari igihe bageze ku 8-9% gusa by'Abanyarwanda bose bigaga. 

Abanyeshuri bagombaga kujya mu mashuri yisumbuye baturutse mu zahoze ari Perefegitura 7 z'u Rwanda bagombaga kuba bangana n’uw’abaturukaga mu zindi Perefegitura 4 zisigaye ari zo Gisenyi, Ruhengeri, Byumba na Kigali.

Impuguke mu by'uburezi, Dr. Alphonse Sebaganwa avuga ko ibyo byari bigamije kubandindiza no kubakumira ku burenganzira bw’ibanze.

Ibi byashyizweho iherezo igihugu kimaze kwibohora. Kuri ubu mu bice byose by'igihugu, hari amashuri yegereye abaturage ku buryo kujya kuyigaho bitagora abana. 

Ni ko bimeze kuri Kwizera JMV na Rukundo Moise bo mu Karere ka Kamonyi, biga mu mashuri yisumbuye muri gahunda y'uburezi bw’ibanze bw'imyaka 9 na 12. Bo bagenda n’amagare iyo bajya kwiga.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko hari imbaraga zashyizwe mu kubaka ibyumba by’amashuri no kongera umubare w’abarimu muri aya mashuri y'uburezi bw’ibanze kuri bose.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0