Imihanda izakoreshwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare n'iyo kwifashisha mu gihe cy'Isiganwa

Sep 5, 2025 - 19:54
Imihanda izakoreshwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare n'iyo kwifashisha mu gihe cy'Isiganwa

Guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 28 z'uku Kwezi kwa Nzeri [9] 2025, i Kigali mu Rwanda hazaba hari gukinirwa Shampiyona y'Isi y'umukino w'Amagare.

Iyi Shampiyona ni ku nshuro ya mbere igiye gukinirwa muri Afurika, kuva yatangira gukinwa mu Mwaka w'i 1927 mu kiciro cy'abagabo n'uw'i 1958 mu cy'abagore.

Kuri uyu wa 05 Nzeri [9] 2025, ubinyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Umujyi wa Kigali watangaje inzira zizanyura n'abazaba bari gusiganwa ndetse n'izizifashishwa n'abandi mu buzima busanzwe bw'Umujyi.

  • Uko gahunda y'Isiganwa iteganyijwe

Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa Time Trial, aho buri Mukinnyi azaba asiganwa n'Isaha.

Time Trial izakinwa gusa mu byiciro by'abakinnyi bakuru, mu bagabo n'abagore.

Ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, Time Trial izakinwa n'abakinnyi batarengeje Imyaka 23 mu bagore n'abagabo.

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, Time Trial izakinwa mu kiciro cy'Ingimbi n'Abangavu.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, Time Trial izakinwa mu buryo bw'Amakipe, aho buri kipe izaba igizwe n'Umukinnyi w'Umugabo n'uw'Umugore.

Ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, Abakinnyi batarengeje Imyaka 23 mu kiciro cy'abagore, bazasiganwa mu Muhanda.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, Abakinnyi b'Ingimbi n'abagabo batarengeje Imyaka 23, bazasiganwa mu Muhanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, Abakinnyi b'Abangavu n'abagore, bazasiganwa mu Muhanda.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, Kuri uyu Munsi, iri Siganwa rizaba risozwa, Abakinnyi b'Abagabo bakuru bazaba banyura mu Mihanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali.

  • Umuhanda uzakoreshwa n'abasiganwa

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, Kuri uyu Munsi, abakinnyi bazaba bari kwishyushya [Gukora imyitozo ya nyuma] mbere y'Isiganwa.

Muri uku kwishyushya, abakinnyi bazatangirira kuri BK Arena, basoreze kuri Kigali Convention Center.

Uretse abakinnyi babigize Umwuga, abakunzi b'uyu Mukino, bazakoresha Umuhanda wa Kigali Convention Center-Kigali Convention Center

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Mugendo → Nunga → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown

Inzira ya 2: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 3: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 4: Gahanga Cricket → Kagasa Cell → Rwabutenge → Muyange → Kicukiro Center.

Inzira ya 5: FreeZone → Birembo → Kinyinya → Gasanze→ Nyacyonga→ Gatsata →Nyabugogo→Giti cy'inyoni. Iyi nzira by'umwihariko, irareba abafite Amakamyo n'izindi Modoka nini.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri BK Arena, risoreze kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Mugendo → Nunga → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown

Inzira ya 2: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 3: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 4: Gahanga Cricket→Kagasa Cell→Rwabutenge → Muyange → Kicukiro Center.

Inzira ya 5: FreeZone→Birembo→Kinyinya→Gasanze→ Nyacyonga→Gatsata→Nyabugogo→Giti cy'inyoni. Iyi nzira by'umwihariko, irareba abafite Amakamyo n'izindi Modoka nini.

Ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira n'ubundi kuri BK Arena risorezwe kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 2: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 3: Nyanza Junction → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown.

Inzira ya 4: Free Zone→Birembo→Kinyinya→Gasanze→Nyacyonga→ Gatsata→Nyabugogo→Giti cy'inyoni. Iyi nzira by'umwihariko, irareba abafite Amakamyo n'izindi Modoka nini.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza mu gihe Ingimbi zizaba ziri gukina Time Trial

Inzira ya 1: Mugendo → Nunga → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown

Inzira ya 2: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 3: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre→Gatenga→Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 4: Gahanga Cricket→Kagasa Cell→Rwabutenge→ Muyange → Kicukiro Center

Inzira ya 5: Free Zone→Birembo→Kinyinya→ Gasanze→Nyacyonga→ Gatsata→ Nyabugogo→Giti cy'inyoni. Iyi nzira by'umwihariko, irareba abafite Amakamyo n'izindi Modoka nini.

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira n'ubundi kuri BK Arena risorezwe kuri Kigali Convention Center....

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza
Inzira ya 1: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 2: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 3: Free Zone → Birembo → Kinyinya→Gasanze→Nyacyonga→ Gatsata→Nyabugogo→Giti cy'inyoni

Inzira ya 4: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Inzira ya 5: Kuri 12→Giporoso→ Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo → Rugunga → CHUK → Downtown

Inzira ya 6: Nyanza Junction → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown

Inzira ya 7: Free Zone→Birembo→Kinyinya→Gasanze → Nyacyonga→ Gatsata→Nyabugogo→Giti cy'inyoni. Iyi nzira by'umwihariko, irareba abafite Amakamyo n'izindi Modoka nini.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri Kigali Convention Center, risorezwe n'ubundi kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Kuri 12→Giporoso → Kabeza → Niboye → Kicukiro Centre → Gatenga → Gikondo

Inzira ya 2: Nyanza Junction → Rebero → Gikondo → Rugunga → Biryogo → Downtown

Inzira ya 3: Kuri 12→Kigali Parents→Kimironko Junction→ Kibagabaga→ Kagugu →Utexirwa→ Kinamba → Yamaha → Downtown

Ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri Kigali Convention Center, risorezwe n'ubundi kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Giporoso → Prince House → Sonatube → Kanogo → Kinamba → Yamaha → City Center

Inzira ya 2: Giporoso → Chez Lando → Kimironko → Kibagabaga (Kumavaze) → Kagugu → Utexirwa → Kinamba → Yamaha → City Center. Ibinyabiziga kandi bishobora no gukoresha Umuhanda wa MTN-MINAGRI.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri Kigali Convention Center, risorezwe n'ubundi kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Giporoso → Prince House → Sonatube → Kanogo → Kinamba → Yamaha → City Center

Inzira ya 2: Giporoso → Chez Lando → Kimironko → Kibagabaga (Kumavaze) → Kagugu → Utexirwa → Kinamba → Yamaha → City Center. Ibinyabiziga kandi bishobora no gukoresha Umuhanda wa MTN-MINAGRI.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri Kigali Convention Center, risorezwe n'ubundi kuri Kigali Convention Center.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Giporoso → Prince House → Sonatube → Kanogo → Kinamba → Yamaha → City Center

Inzira ya 2: Giporoso → Chez Lando → Kimironko → Kibagabaga (Kumavaze) → Kagugu → Utexirwa → Kinamba → Yamaha → City Center. Ibinyabiziga kandi bishobora no gukoresha Umuhanda wa MTN-MINAGRI.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2025, Isiganwa rizatangirira kuri Kigali Convention Center, risorezwe n'ubundi kuri Kigali Convention Center.

Kuri uyu munsi, nibwo hitezwe kuzamenyakana uzegukana Shampiyona y'Isi, izaba yitabiriwe n'ababarirwa mu 5000 bose hamwe.

  • Inzira abagenzi basanzwe bakwiyambaza

Inzira ya 1: Ruliba → Mwendo → Rugendabari → Miduha Center → RP → Kanogo → Kinamba → Nyabugogo

Inzira ya 2: Giporoso → Prince House → Sonatube → Kanogo → Kinamba → Nyabugogo

Inzira ya 3: Giporoso → Chez Lando → Kimironko → Kibagabaga (Kumavaze) → Kagugu → Utexirwa → Kinamba → Nyabugogo. Ibinyabiziga bishobora no gukoresha Umuhanda wa Nyabugogo-MTN-MINAGRI.

Inzira [Imihanda] tumaze kugarukaho, n'izaba iri gukoreshwa n'abantu bafite Imodoka ku giti cyabo.

Abatega Imodoka rusange [Bus], guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, bazakoresha inzira zikurikira.

By'umwihariko, abategera Imodoka muri Gare ya Nyanza, bazahindurirwa aho kuzitegera, mu rwego rwo kwirinda umuvundo no kunoza Umutekano w'Abagenzi.

  • Hagati ya tariki ya 21 na 23 Nzeri 2025

Nyanza – Nyabugogo Canal Olympia → RP Nyamirambo → Ryanyuma → Nyabugogo

Nyanza – Downtown Canal Olympia→Gikondo→Cercle Sportif→ Kiyovu→City Hall→Nyarugenge Market → Downtown

Nyanza – Remera & Kimironko Canal Olympia → Gikondo → Sodoma → Gatenga → Kicukiro Center → St Joseph → Kabeza → Giporoso

Kanombe, Kabuga, Kimironko Kimironko→Kibagabaga→ Akabuga ka Nyarutarama → Kinamba→ Nyabugogo (Downtown)

Downtown – Kimironko, Remera Downtown → Kinamba → Kacyiru → Gishushu → Gasabo Office → Nyagatovu → Kimironko

  • Tariki ya 24 Nzeri 2025

Nyanza – Nyabugogo Canal Olympia → RP Nyamirambo → Ryanyuma → Nyabugogo Nyanza – Downtown Canal Olympia→Gikondo→Cercle Sportif → Kiyovu → City Hall →Nyarugenge Market → Downtown Nyanza – Remera & Kimironko Canal Olympia → Gikondo → Sodoma → Gatenga → Kicukiro Center → St Joseph → Kabeza → Giporoso Kanombe, Kabuga, Kimironko Giporoso → Kimironko → Kibagabaga → Akabuga Nyarutarama → Utexrwa → Kinamba → Nyabugogo (Downtown) Downtown – Kimironko, Remera Downtown → Kinamba → Utexrwa → Akabuga Nyarutarama → Kibagabaga → Kimironko.

Hagati ya tariki ya 25 na 27 Nzeri 2025

Kanombe – Nyabugogo Kanombe → Sonatube → Rwandex → Nyabugogo

Kimironko – Nyabugogo Kimironko → Prince House → Sonatube → Rwandex → Nyabugogo

Kinyinya – Nyabugogo Kinyinya→Ku Mavaze→ Kagugu→Utexrwa→ Kinamba→Nyabugogo (Downtown)

Tariki ya 28 Nzeri 2025

South Corridor Ruliba→Mwendo→Rugendabari→ Miduha Center → RP → Kanogo → Kinamba→Nyabugogo

North Corridor Kanyinya → Shyorongi → Mukoto → Nyacyonga → Gatsata → Nyabugogo

Downtown – Remera (via Kimironko) Downtown → Nyarugenge City Market → St Michel → BNR → Rugunga → Rwandex → Sonatube → Kimironko (Remera)

East Corridor (Kabuga) Giporoso→Sonatube→Rwandex→ Kanogo → Nyabugogo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry'izi Nzira, muri iki Cyumweru, Abatuye i Nyamirambo, barazisogongejwe.

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0