Ibyo wibaza ku mushinga w'Ikiyaga gihangano kiri kubakwa mu marembo y'Umujyi wa Kigali

Iki Kiyaga kizaba kireshya na Kilometero kare 30, kirimo guhangwa hagati y'Intara y'Amajyaruguru, Amajyepfo n'Iburengerazuba.
Umuyobozi mukuru wa EDCL, Gakuba Felix, yasubije ibibazo bya Mutuyeyezu Oswald [Oswakim], dukesha iyi nkuru.
Umunyakamuru: Iki kiyaga kizaba kiri ku burebure bureshaya bute?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Ikiyaga kizaba gifite ubunini bwa Kilometero kare 30.
Umunyakamuru: Kije gukemura ibihe bibazo?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Icya mbere n’uko kizatanga umuriro.
Yunzemo ati:“K
Umunyakamuru: Abaturage bazimurwa mwamaze kubabarira?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Mu kwimura abaturage bazagirwaho ingaruka n’iki Kiyaga birimo birakorwa mu bice bibiri.
Hari abaturage bishyuwe ndetse bamaze no kwimuka bakajya gutura ahandi, ariko barahawe ingurane ikwiye.
Abo ni abari bakeneye kwimurwa byihutirwa umushinga ugitangira aho Urugomero rurimo kubakwa, kuko batari gutegereza gutuzwa.
Mu gice cya kabiri, ni abaturage bazagirwaho ingaruka n’Ikiyaga ubwacyo [Reservoir].
Aba baturage ubu bari kubarurirwa imitungo ndetse no kwiga uburyo bari babayeho kugira ngo bazatuzwe neza, bahabwe ibyangombwa byose bikenerwa harimo amashuli, amavuriro, amazi meza n'ibindi...
Ibi turi kubikora mu buryo bwihuse, kuko bagomba kuba batujwe mbere y'uko Ikiyaga gishyirwamo amazi.
Umunyakamuru: Ntikizabangamira ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Birumvika ko buri gihe habayeho igikorwa cy’iterambere nk’iki bigira ingaruka ku miturire, abantu bamwe bakimurwa ndetse n’ibindi bikorwa bimwe na bimwe bikagirwaho ingaruka, harimo n’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.
Ariko buri gihe harebwa uburyo ingaruka zaba nkeya kurusha akamaro umushinga ufite.
Hari uduce dutoya tuzagerwaho na Dam, ariko turi kubikoranaho dufatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi n'Umutungo kamere [Rwanda Mining Board] kugira ngo ntihazagire abafite uruhushya rwo gucukura Amabuye y’Agaciro bazagirwaho ingaruka n’uru rugomero mu buryo budasobanutse.
Umunyakamuru: Ikiyaga kizaba gikora koko ku Karere ka Nyarugenge, niba aribyo, ntibyaba bivuze se ko Hydro Power Plant yaba iri rwagari mu Kiyaga? kuko yo iri kure gato y'aho Nyarugenge igabanira na Rulindo?.
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Ikiyaga ntabwo kizakora ku Karere ka Nyarugenge.
Gusa, azaba ari hafi ku buryo kukigeraho uturutse Nyabugogo bizaba ari iminota micye.
Umunyakamuru: Mwatubwira byeruye [Exactly] aho Igikuta kigomerera amazi kizaba cyubatse?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Igikuta kigomera amazi kiri kubakwa hagati y'Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba n'Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo.
Umunyakamuru: Ikiyaga kizuzura gitwaye ingengo y'imari ingana ite?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Utabaze amafaranga yo kwimura abaturage, biteganijwe ko kizuzura gitwaye Amafaranga agera kuri Miliyari 320 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Umunyakamuru: Mu gihe cyo kuzuza Dam amazi, kuri “Aval” amazi ntazabura?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Mu gihe cyo kuzuza Dam, biteganijwe ko amazi azagabanuka gakeya, ariko bidateje ikibazo kuko biteganijwe gukorwa mu Mezi Imvura izaba igwa, kandi bigakorwa mu gihe kirekire [Amezi 5], kugira ngo bitazateza ikibazo cy'ibura ry'amazi.
Umunyakamuru: Ntibishobora guteza amakimbirane hagati y'Ibihugu nka kuriya Grand Renaissance yo muri Ethiopia yabigenje?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Bizakorwa igihe cy'Imvura kandi buhoro buhoro ku buryo nta kibazo cyavuka.
Umunyakamuru: Hydro Power Plant niyuzura izatanga Amashanyarazi angana ate?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Amashanyarazi azaba angana na 43.5MW.
Umunyakamuru: Amafaranga azakoreshwa mu kwimura abaturage ni angahe?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Biteganijwe ko Amafaranga azakoreshwa mu kwimura abaturage azagera muri Miliyari 70 z'Amafranga y'u Rwanda.
Umunyakamuru: Mwatubira Ingano y'Amazi [km³] Ikiyaga kizaba gifite ni mumara kucyuzuza?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Ikiyaga kizaba gifite Amazi angana na Metero-Cube Miliyoni 806.
Umunyakamuru: Ubujyakuzimu [Depth] bw'iki Kiyaga buzaba bureshya bute?
Umuyobozi mukuru wa EDCL: Ubujyakuzimu bwacyo buzagenda bugabanuka uko ujya kure yaho gitangirira. Ariko aharehare hazagera kuri Metero 59.
What's Your Reaction?






