Gatsibo: Mukamana wubatse Inzu yifashishije Inguzanyo 'bakayimusenderamo' yasabye kurenganurwa

Jul 8, 2025 - 19:17
Jul 9, 2025 - 11:04
Gatsibo: Mukamana wubatse Inzu yifashishije Inguzanyo 'bakayimusenderamo' yasabye kurenganurwa

Mukamana Marie, Izina twahinduye ku mpamvu z'umutekano we, ni Umwarimukazi wo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'i Burasirazuba bw'u Rwanda, uvuga ko yahemukiwe n'uwo bashakanye.

Uyu Mugore, avuga ko yafashe Inguzanyo mu kigo cy'Imari kizwi nka Mwalimu SACCO, yubakana Inzu n'Umugabo we, imaze kuzura ayishakiramo undi Mugore.

Mu gihe hashize iminsi havugwa ibibazo bishingiye ku mitungo no gucana inyuma, isura nziza y'Urugo rwubakiye ku rukundo n’ubwizerane, yasimbuwe n'amakimbirane no kutizerana.

Ingaruka z'iyi myiryane, n'uko abagore n’abagabo biyemeje guharanira iterambere ry’imiryango, bategwa imitego, nk'uko iyi nkuru ya Mukamana ibigaragaza.

Mukamana wigisha kuri GS Muhura Taba, yafashe inguzanyo muri Mwalimu SACCO kugira ngo yubakire Inzu umugabo we bikekwa ko babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, yizeye ko bizabateza imbere nk’Umuryango. 

Nyuma yo kuyuzuza, Umugabo yahise ayimusohoramo azaniramo undi mugore, asenda Mukamana.

Kuri ubu, Mukamana yavuze amajyo, ari nako kandi arwana n'umugogoro wo kwishyura inguzanyo, mu gihe Umugabo yigaramiye.

Iyi nkuru ya Mukamana, yashegeshye imitima ya benshi by’umwihariko ababyeyi n’abarimu bagenzi be.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko butari bwaramenya iki kibazo nk’uko umwe mu bayobozi waganiriye n’Itangazamakuru abivuga.

Mu gihe Mukamana asaba ko yarenganurwa, agahabwa Ubutabera.

Benshi mu bumvise iyi nkuru, bavuze ko ari isomo ku bagore n’abagabo biharira gutera imbere bonyine, bateganya ko abandi bazafatanya nabo uko byagenda kose. 

Ni mu gihe kandi hari n'abavuze ko ari ikimenyetso cy’uburangare bw’abashakanye, by'umwihariko ku bijyanye n'igenamigambi ry’Umuryango ku ngingo yo gusezerana byemewe n'amategeko.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.