Legal Aid Forum yasabye Abanyarwanda kwibuka ko gutanga Ibitekerezo bigira imbibi

Jul 11, 2025 - 09:34
Legal Aid Forum yasabye Abanyarwanda kwibuka ko gutanga Ibitekerezo bigira imbibi

Ihuriro ry'Imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, LAF (Legal Aid Forum), ryaburiye Abanyarwanda ko n’ubwo bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, ubwo burenganzira bugira imbibi by’umwihariko iyo bigeze ku bivugirwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yabigarutseho binyuze mu biganiro byahuje abarimo Abanyamakuru, abahagarariye inzego z’ibanze, imiryango itari iya Leta, n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, hagaragajwe ko umubare munini w’Abanyarwanda badafite ubumenyi buhagije ku mikoreshereze inoze y’imbuga nkoranyambaga nyamara bazikoresha kenshi. 

Ingaruka zabyo zirimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, amagambo y’urwango n’ibindi.

Hari abantu banyuranye bakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha birimo gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru no mu yindi miyoboro. 

Ku ruhande rw'Abanyamakuru, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, Mutesi Scovia, yavuze ko abakora nk’abanyamakuru bose bagomba kugira ibibaranga, ukosheje akaba afite aho abarizwa. 

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, LAF, Kananga Andrews, asaba abantu gushishoza mu gihe batanga ibitekerezo no mu gihe batangaza amakuru, kuko hari ubwo birenga amakosa bikaba ibyaha bihanwa n’amategeko. 

Igika cya 2 cy’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, kivuga ko umunyamakuru afite ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru, ariko butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, kurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we. 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0