Putin na Xi bavuze ko 'Umuntu yabaho' kugera ku Myaka 150

Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin bumvirijwe baganira ku gusimbuza ingingo z'umubiri nk'uburyo bwo gutuma umuntu aramba, ubwo baganiraga iruhande rw'akarasisi ka gisirikare mu murwa mukuru Beijing w'Ubushinwa.
Putin yanumvikanishije ko n'ubuzima bw'iteka ryose bushobora kugerwaho binyuze mu guhanga udushya kwo mu ikoranabuhanga mu binyabuzima, nkuko bikubiye mu busemuzi bw'amagambo yabo yafashwe n'indangururamajwi yari kuba ifunze mu gihe baganiraga ukwabo.
Uko kuganira kwabo kutarinzwe kwafashwe na Televiziyo y'Igihugu y'Ubushinwa yatangazaga uwo muhango urimo kuba, ubwo abo bategetsi bombi hamwe n'umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un bari barimo bagenda n'amaguru mu rubuga ruzwi cyane mu mateka rwa Tiananmen Square rwo mu Bushinwa.
Xi amaze imyaka 13 ku butegetsi, naho Putin amaze imyaka 25 ku butegetsi. Nta n'umwe muri bo ugaragaza ko ateganya kuva ku butegetsi.
Ahagararanye n'umutegetsi wa Koreya ya Ruguru hamwe na Perezida w'Uburusiya, Perezida w'Ubushinwa yakoresheje ibyo birori byiswe Umunsi w'Intsinzi, mu kugaragaza ikindi cyerekezo cy'imitegekere y'isi mu gihe cy'ejo hazaza.
Uwo munsi w'intsinzi, wizihijwe ku wa gatatu, wibutsa isabukuru y'imyaka 80 ishize habaye intsinzi y'Ubushinwa mu ntambara ya kabiri n'Ubuyapani n'irangira ry'intambara ya kabiri y'isi.
Ariko icyo kiganiro cyihariye cyabo cyumvikanisha ko bareba aharenze urwego rw'ubukungu n'urwego rwa politike.
Ikiganiro cyabo cyasemuwe n'umusemuzi uvuga ururimi rwa Mandarin ruvugwa mu Bushinwa wasemuraga amagambo ya Putin hamwe n'Umurusiya wasemuraga ibivugwa na Xi, ndetse ayo magambo yasemuwe mu Cyongereza na BBC.
Umusemuzi w'amagambo Xi yavugaga yumvikanye avuga mu Kirusiya ati: “Kera, byabaga ari imbonekarimwe kuba umuntu yarenza imyaka 70 none muri iyi minsi bavuga ko ku myaka 70 umuntu aba akiri umwana”.
Xi afite imyaka 72, mu gihe Putin azuzuza imyaka 73 mu kwezi gutaha.
Hahise hakurikiraho amagambo ya Putin atumvikana. Uwasemuraga amagambo ye ayashyira mu rurimi rwa Mandarin ahita yongeraho ati:“Hamwe n'iterambere mu ikoranabuhanga ryo mu binyabuzima, ingingo z'umubiri w'umuntu zishobora gusimbuzwa ubuziraherezo, ndetse abantu bashobora kubaho [ari na ko] barushaho kuba bato cyane [bafite itoto], ndetse bakagera no ku kudapfa”.
Nuko uwasemuraga amagambo Xi yavugaga agira ati:“Ubuhanuzi ni uko, muri iki kinyejana, bishoboka no kubaho kugeza ku [Myaka] 150”.
Amakuru avuga ko nyuma yaho Putin yasubiyemo ayo magambo ye ubwo yaganiraga n'ibitangazamakuru byo mu Burusiya.
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'Uburusiya byasubiyemo amagambo ye agira ati:“Uburyo bugezweho bwo kongera gusubiza ibintu uko byari bimeze, uburyo bwo mu buvuzi, ndetse n'ubujyanye no kubaga bwo gusimbuza ingingo, butuma inyokomuntu yizera ko ubuzima bushobora kumara igihe kirekire cyane kurusha uko bimeze uyu munsi”.
“Imyaka rusange umuntu amara [akiriho] iratandukanye mu bihugu binyuranye ariko icyizere cyo kubaho cyiziyongera cyane”.
Xi yavuze ko isi ifite amahitamo hagati y'amahoro n'intambara, mu gihe Ubushinwa bwamurikaga uruhuri rw'intwaro - zirimo na misile kirimbuzi zishobora kugera ahantu hose ku isi - mu kwizihiza iyo sabukuru y'imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y'isi irangiye mu mwaka wa 1945.
Ako karasisi ka gisirikare ko ku wa gatatu kabaye inshuro ya mbere umutegetsi w'Ubushinwa, uw'Uburusiya n'uwa Koreya ya Ruguru bagaragaye bari kumwe mu ruhame, ibyabonywe na bamwe nk'ubutumwa bahaye ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi [Uburayi n'Amerika] byabahariye ivomo [Byirinda kubegera].
Putin na Kim bifatanyije n'abandi banyacyubahiro 24 bari bitabiriye ako karasisi, barimo na Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian, Minisitiri w'intebe wa Pakistani Shehbaz Sharif, Perezida wa Vietnam Luong Cuong na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.
Kuva Perezida Donald Trump ashyizeho urukurikirane rw'imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, Ubushinwa bwashatse kwigaragaza nk'ubushobora gusimbura Amerika mu gutanga umurongo w'uburyo isi itegetswemo.
Ku wa gatatu, Perezida w'Amerika yashinje Xi gucura umugambi wo kugirira nabi Amerika afatanyije n'umutegetsi w'Uburusiya n'uwa Koreya ya Ruguru.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwitwa Truth Social, Trump yanditse ati:“
What's Your Reaction?






