Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yasabye 'kwikubita agashyi' nyuma yo kutitwara neza mu Bizamini bya Leta

Aug 29, 2025 - 16:24
Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yasabye 'kwikubita agashyi' nyuma yo kutitwara neza mu Bizamini bya Leta

Mu gihe Umwaka mushya w'Amashuri w'i 2025-26 uri gukomanga, Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo madame Guverineri Alice Kayitesi, yasabye Abarimu gushyira imbaraga mu kwiga Ururimi rw'Icyongereza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama [8] 2025, mu nama yamuhuje n'abayobozi b'Ikigo cy’Igihugu cy'u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri [NESA], ab'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi rusanjye bw'Amashuri abanza n'ayisumbuye [REB], ab'Uturere 8 tugize iyi Ntara, abashinzwe Uburezi muturere, abayobozi b'Ibigo by'Amashuri bahagarariye abandi muri utu turere, inzego z’Umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Guverineri Kayitesi yagize ati:“Iyi nama yari igamije kureba uko Intara yacu yitwaye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w'Amashuri Abanza n'uwa Gatatu w'ayisumbuye. Ntabwo Abanyeshuri batsinze nk'uko twabyifuzaga. N'ubwo umusaruro utageze neza, NESA yatweretse ko hari intambwe yatewe, kandi tuzakomeza gukora ibishoboka byose tukarushaho”.

Akomoza ku kigiye gukorwa ngo iyi Ntara izarusheho kwitwara neza mu Bizamini bya Leta, yagize ati:“Turasaba Abarezi gukurikirana Abana [Abanyeshuri] hakiri kare, aho kubikora mu gihe Ibizamini bya Leta byegereje. Gushyigikira gahunda y’amasomo nzamurabushobozi yunganira abanyeshuri [Remedial Program] no gusaba Ibigo byitwaye neza mu bizamini bya Leta gufasha bagenzi babo batatsinze neza, bizarushaho gutanga umusururo twifuza”.

Guverineri Kayitesi yaboneyeho Gusaba abitabiriye iyi nama gukangurira abarimu yaba bo muri iyi Ntara n'abo mu gihugu hose, kwiga Ururimi rw'Icyongereza, cyane ko Leta ikora ibishoboka byose ngo barusheho kurumenya.

Uretse ibyagarutsweho na Guverineri Kayitesi, iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga, yaranzwe no kugezwaho ibisobanuro by’amavugurura mashya ya Minisiteri y’Uburezi, azatangirana n’Umwaka mushya w'Amashuri w'i 2025-26 no kugezwaho ibyavuye mu Bizamini bya Leta by'Umwaka w'Amashuri w'i 2024-25.

Muri iyi nama, Umuyobozi mukuru wungirije wa REB, Mutezigaju Flora, yagaragaje ko izi mpinduka zigamije kuzamura ireme ry’Uburezi, uhereye mu Mashuri abanza kugera mu yisumbuye.

Yasobanuye ko aya mavugurura yakozwe hagamijwe ko buri Mwana [Munyeshuri] wiga mu Mashuri abanza, agomba kuyasoza nibura afite amasaha 4,800 y’amasomo, bityo akaba ari nayo mpamvu ingengabihe nshya izajya itangira saa mbiri za mu gitondo, aho kuba saa 09:00 nk'uko byari bisanzwe, kugira ngo ibi bigerweho.

Akomoza kuri gahunda izwi nka [Double Shift], yavuze ko ari inyungu ku Burezi, cyane ko izafasha kubona Ibyumba bishya by’Amashuri 1,609 mu Mashuri abanza na n'ibirenga gato 200 mu yisumbuye.

Amafoto 

Guverineri Kayitesi Alice yavuze ko iyi Ntara izakomeza gukora ibishoboka byose, urwego rw'imitsindire mu Mashuri rukazamuka

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.