Ibazamini bya Leta bisoza 'Amashuri yisumbuye' byakozwe n'abasaga 255,000

Jul 10, 2025 - 09:44
Ibazamini bya Leta bisoza 'Amashuri yisumbuye' byakozwe n'abasaga 255,000

Abanyeshuri basaga ibihumbi 255 biga mu mashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, bagaragaje ko habayemo impinduka mu kubaza, ubu bakaba bahawe ibibazo bifite n’ibisubizo bitandukanye bahitamo iby’ukuri.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC, ivuga ko izi mpinduka zigamije kongera umubare w’abatsinda ibizamini bya Leta.

Mu gitondo saa 8:30 ikizamini cya mbere cyari gitangiye, cyagombaga kumara amasaha 3 mu byiciro byose yaba icya rusange n’icya kabiri gisoza amashuri yisumbuye. 

Nyuma yacyo abanyeshuri bagaragaje ko habayemo impinduka mu mibarize bakurikije ibyo bakoze mu myaka yabanje.

Ku rundi ruhande, aba banyeshuri bagaragaje ko kuba barimo gusoza ibyiciro by’amashuri, atari umwanya wo gukora urugomo

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko izi mpinduka mu mitegurire y’ibizamini bya Leta zizatuma abanyeshuri batsinda neza ugereranije na mbere.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, ibizamini bya Leta birimo gukorerwa mu mashuri 1,595.

Mu cyiciro rusange (O-Level) harimo gukora abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n'abahungu 66,722.

Naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (A-Level) hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, bagizwe n’abakobwa 55,43 n’abahungu 45,646; hakaba n’abakandida bigenga 5,283. 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0