Nyamagabe: Mugiraneza yaje gukora Ikizamini cya Leta yitwaje Icyuma

Mugiraneza Hertier wo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, yinjiye mu Kizamini cya Leta yitwaje Icyuma.
Uyu Munyeshuri, n'umwe mu bari kugikorera kuri Santire y'Ibizamini ya Groupe Scolaire Gasaka, rwagati mu Mujyi wa Nyamagabe.
Mugiraneza wiga mu Mwaka wa Gatatu w'Amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire Gasaka, nyuma yo gufatanwa iki Cyuma, yavuze ko nyuma yo kurangiza gukora Ikizamini, yari kugitera Umuntu.
Inzego z’umutekano zagerageje kumwambura icyuma nazo arazirwanya, aza gucururuka, nyuma yo gusangwa azwiho gukoresha Ibiyobyabwenge.
Polisi Sitasiyo ya Kigeme yahise yiyambazwa, ajya kuhakorera Ikizamini cyari giteganijwe.
Ikizamini cyari icy'Ubumenyi bw'Isi n'Ibidukikije [Geography na Environment], ndetse n’Ikizamini cy’ejo niho azagikorera mu rwego rwo kwirinda ko yagira uwo avutsa ubuzima.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 255 biga mu mashuri yisumbuye nibo bakoze Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024-25, byatangiye tariki ya 10 Nyakanga [7] 2025.
Muri uyu mwaka, Ibizamini bya Leta biri gukorerwa ku Bigo by'Amashuri 1,595.
Mu cyiciro rusange (O-Level) harimo gukora abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n'abahungu 66,722.
Naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (A-Level) hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, bagizwe n’abakobwa 55,43 n’abahungu 45,646; hakaba n’abakandida bigenga 5,283.
What's Your Reaction?






