Rwanda: Gutsindwa Ikizamini cy’Icyongereza bizaviramo Abarimu kubura Kazi

Jun 19, 2025 - 21:16
Jun 20, 2025 - 09:44
Rwanda: Gutsindwa Ikizamini cy’Icyongereza bizaviramo Abarimu kubura Kazi

U Rwanda rwatangaje ko ruteganya gukorera abarimu isuzuma binyuze mu kubakoresha Ikizamini cy'Ururimi rw'Icyongereza. 

Byagarutsweho na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena [6] 2025, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, asobanura ibyagezweho mu rwego rw’imibereho myiza y’Abanyarwanda. 

Ibi ni mu gihe ireme ry’uburezi rikomeje kugibwaho impaka imbere mu gihugu.

Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma iri gutegura gahunda nshya yo gusuzuma ubumenyi bw’abarimu ku rurimi rw’Icyongereza abarimu bazagaragara ko batashoboye urwo rurimi bigishamo bazavanwa mu mirimo.

Iyi gahunda ije nyuma y'uko mu Ukuboza [12] 2021 Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Zimbabwe, akaba yari amasezerano yo gushyiraho uburyo buboneye bwerekeye uko abarimu bo muri Zimbabwe bazaza kwigisha bagenzi babo bo mu Rwanda.

Dr Edouard Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025 ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi asobanura ibyagezweho mu rwego rw’imibereho myiza y’Abanyarwanda. 

Yavuze ko iyi gahunda igamije gukemura ikibazo cy’ubumenyi buke mu rurimi rw’icyongereza rukoreshwa mu mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye.

Ati:“Hari abandi barimu 150 baturutse muri Zimbabwe baje kwigisha abarimu Icyongereza... ndetse na gahunda iri gutegurwa izafasha abarimu bari mu kazi gukarishya ubumenyi mu Cyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma bagakora ikizamini ugitsinze azaguma mu kazi utagitsinze bizagaragara ko atabishoboye kuko atazaba ashoboye kwigisha mu rurimi rutari urwe.”

Agaragaza umusaruro biteze muri iyi gahunda, Min. Ngirente yagize ati:“Abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bazasohoka bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza ndetse banatange umusanzu mu guhugura abandi barimu”. 

“Tuzakomeza gushora imari mu bwiza bw’abarimu kuko ni bo musingi w’uburezi bufite ireme.”

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu ariko abarimu bazayisozamo mu myaka ibiri ibi bikaba bizwi nka Graduation. 

Ikiciro cya mbere kizibanda ku guha amahugurwa abarimu bari mu kazi abagera ku rwego rwifuzwa bagakomeza abandi bakavanwa mu kazi.

Depite Balinda Rutebuka umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje impungenge zishingiye ku ireme ry’uburezi avuga ko abarimu benshi badafite ubushobozi bwo kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza.

Ati:“Umubare w’abarimu bazi Icyongereza uracyari hasi cyane. Twifuza kumenya ingamba Guverinoma ifite mu kongerera abarimu ubumenyi kuko iki kibazo kimaze igihe.”

Mu rwego rwo gutanga umusanzu ku gukemura icyo kibazo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gukorana n’abarimu b’inzobere baturutse muri Zimbabwe u Rwanda rwakiriye abarimu 154 kuwa 20 Ukwakira 2022 baturutse muri Zimbabwe baje kwigisha amasomo atandukanye cyane cyane Icyongereza mu mashuri nderabarezi (TTCs).

Abo barimu bahise batangira amahugurwa y’iminsi ibiri abagaragariza icyerekezo cy’uburezi n’imikorere y’u Rwanda.

Muri icyo gihe Guverinoma ya Zimbabwe ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Imibereho Myiza yatangaje ko mu barimu 500 basabye kuzajya kwigisha mu Rwanda, 224 ari bo batsinze ibizamini n’amahugurwa.

Iyi gahunda ikomeje kunozwa ariko intego yayo ni imwe: abarimu bigisha mu Cyongereza bagomba kucyiyumvamo utazabishobora azahabwa rugari.

Amafoto

Hashize Imyaka itatu Abarimu bavuye muri Zimbabwe baje gukorera mu Rwanda

Dr. Ngirente yabwiye Inteko ko bizeye ko iyi gahunda izatanga umusaruro.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0