Rwanda: NESA yatangaje uburyo ingendo z'Abanyeshyuri biga bacumbikirwa zizakorwa

Aug 27, 2025 - 19:01
Rwanda: NESA yatangaje uburyo ingendo z'Abanyeshyuri biga bacumbikirwa zizakorwa

Mu gihe Umwaka mushya w'Amashuri w'i 2025-26 ukomanga imiryango, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri [NESA], cyatangaje ibirebana n'Ingendo z'Abanyeshuri biga bacumbikirwa.

Mu itangazo cyashyize kuri konti yacyo y'urubuga rwa X yahoze ari Twitter, rigaragaza ko izi ngendo zizatangira tariki ya 05 Nzeri [9] 2025, mu gihe Igihembwe cya mbere giteganyijwe gutangira tariki ya 08 Nzeri [9] 2025.

Kuri iyi tariki ya 05 Nzeri [9] 2025, Abanyeshuri biga bacumbikirwa bazabanziriza abandi kugera ku Bigo, ni abo mu Turere rwa Kirehe na Ngoma mu Ntara y'i Burasirazuba, Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y'i Burengerazuba na Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

Bucyeye bwaho tariki ya 06 Nzeri [9] 2025, Abanyeshuri bazakora Ingendo ni abo mu Turere twa; Nyanza, Nyamagabe, Rubavu, Nyabihu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

Tariki ya 07 Nzeri [9] 2025, hazaba hatahiwe abo mu Turere twa; Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo.

Izi ngendo zizasozwa tariki ya 08 Nzeri [9] 2025, zikorwa n'abo mu Turere twa; Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera,, Nyarugenge na Gasabo.

Igihembwe cya mbere cy'Umwaka w'Amashuri w'i 2025-26, kizagirwa n'Ibyumweru 15. 

Biteganyijwe ko kizatangira tariki ya 08 Nzeri [9] 2025, kikazasozwa tariki ya 19 z'Ukwezi k'Ukuboza [12] 2025.

Mu gihe Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 05 Mutarama [1] 2026, gisozwe tariki ya 03 Mata [4] 2025, naho icya gatatu kikaba kizatangira tariki ya 20 Mata [4] 2026, kugeza ku ya 20 Nyakanga [7] 2026.

Hashize igihe Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda [MINEDUC] n'inzego bikorana zirimo iz'Umutekano [Police], bakorana mu rwego rwo gufasha Abanyeshuri kujya no ku kuva ku Bigo by'Amashuri bigaho, nyuma y'igihe Ababyeyi bataka ko iyo bidakozwe neza, abana babo bahurira mu nzira n'ibishuko.

Mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, Abanyeshuri bawutuyemo n'abawunyuramo bajya mu bice bitandukanye by'Igihugu, bakunze guhurizwa kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo.

Amafoto

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1