Rwanda: Amasaha yo gutangira Ishuri yagaruwe saa Mbili

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, [REB] rwatangaje ko amavugurura mu mashami mashya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, azatangira kubahirizwa umwaka utaha wa 2025/2026 kandi abanyeshuri bakazajya batangira amasomo saa mbili za mu gitondo.
Umwaka utaha w’amashuri 2025/2026 uzatangirana n’impinduka mu mashami yigishwa mu mashuri yisumbuye, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, Mutezigaju Flora.
Izi mpinduka kandi ziteganya ko isaha amasomo yatangiriragaho nayo izahinduka.
Ku rundi ruhande, mu bigo bifite ubucucike buri hejuru mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, abanyeshuri bazajya biga basimburana bamwe mu gitondo abandi nimugoroba.
Ni amavugurura yakiriwe neza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho mu mpuzamasomo zari zisanzwe zose, zabumbiwe hamwe hasigara ishami ry’imibare n’ubumenyi, Ubumenyamuntu n’indimi.
Muri izi mpinduka mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye biteganijwe ko nibura buri kigo cy’ishuri cyagira amashami 2, aho bizanatuma abarimu bashobora kuzajya boherezwa ahari amasomo ajyanye n’ibyo bari basanzwe bigisha.
What's Your Reaction?






