Rwanda: MINEDUC yaburiye Amashuri ya Leta anyuranya n'amabwiriza y'Amafaranga asabwa Ababyeyi

Sep 2, 2025 - 12:31
Rwanda: MINEDUC yaburiye Amashuri ya Leta anyuranya n'amabwiriza y'Amafaranga asabwa Ababyeyi

Minisiteri y'uburezi mu Rwanda [MINEDUC], yaburiye Ibigo by'Amashuri ya Leta binyuranya n'amabwiriza agena Amafaranga asabwa ababyeyi.

Byagarutsweho na Minisitiri, Nsengimana Joseph kuri uyu wa 01 Nzeri [9] 2025, mu gikorwa cyo gutangaza Amanota y'Abanyeshuri bakoze Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri yisumbuye mu Mwaka w'Amashuri w'i 2024-25.

Min. Nsengimana yavuze ko Minisiteri iteganya ibihano ku Bigo bikomeza kwirengagiza aya mabwiriza.

Yunzemo ko iki kibazo cy’Amafaranga Ababyeyi basabwa, kigarukwaho kenshi mu biganiro bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, bityo Minisiteri iri mu rugendo rwo kugenzura Amashuri arebwa n’iki kibazo.

Ati:Mu minsi ishize, twibukije Amashuri ibyerekeranye n'Amafaranga asabwa ababyeyi. Turi gushyiraho uburyo bwo kugenzura Amashuri kugira ngo turebe ayasabye cyangwa ari gusaba Ababyeyi ibitandukanye n'amabwiriza, twumve impamvu yabyo ndetse n'ibyo bihano bishobora gufatwa.

Yakomeje agira ati:kugira ngo ubuyobozi bw'Ishuri bugire icyo burenza ku mabwiriza yatanzwe bugomba kubisabira uruhushya, bikava mu nama y'Ababyeyi, bikanyura mu Turere no kuri Minisiteri mbere y'uko ibyo bishyirwa mu bikorwa. Amashuri akomeje kurenga kuri aya mabwiriza, amenye ko azirengera ingaruka z'ibi bikorwa.

Mu gikorwa cyo gutangaza amanota y'Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri yisumbuye mu Mwaka w'Amashuri w'i 2024-25, MINEDUC yavuze ko yanyuze n'uko Abanyeshuri bitwaye.

Mu burezi rusange abatsinze, Abanyeshuri batsinze ku kigero cya 83,8%, muri Tekiniki n’Imyuga batsinda ku kigero cya 98%, mu gihe mu abiga Imbonezamwuga batsinze ku kigero cya 89,8%.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko gutangaza amanota mbere y’igihe ari uburyo bwo gufasha abatsinze kwinjira muri Kaminuza batagombye nta Mwaka unyuzemo ndetse n’abatsinzwe bakabona amahirwe yo kongera kwiga neza bakazatangirana n’abandi.

Mu Banyeshuri bigaga Amasomo atandukanye, abahungu bigaranzuye Abakobwa mu manota.

Arengerwe Merci Alliance wo muri Cornerstone Leadership Academy wigaga Amasomo ya Siyansi [Sciences], ni we wahize abandi ku rwego rw’Igihugu n’amanota 96,06%. 

Yakurikiwe na Kagemana Jean Lambert wigaga muri ES Cyabingo wize Amasomo y'Ubumenyamuntu, wagize 95,73%. 

Mu kiciro cy'Abakobwa, Mugisha Abayo Jennifer wigaga Indimi [Languages] muri College du Christ-Roi, niwe wahize abandi n'amanota 93,49%.

Akarere ka Kayonza niko kahize utundi mu Gihugu, kaza ku mwanya wa mbere n'amanota 96,9%, gakurikirwa n'aka Kirehe n'amanota 95,6%, Rulindo (94,9%), na Ngoma (93,8%). Uturere twaje inyuma turimo Kamonyi (85%) na Nyarugenge (87,1%).

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.