Rwanda: Minisitiri w'Uburezi yakomoje ku mafaranga y'umurengera yishyuzwa n'Ibigo byigenga

Aug 19, 2025 - 21:06
Rwanda: Minisitiri w'Uburezi yakomoje ku mafaranga y'umurengera yishyuzwa n'Ibigo byigenga

Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yagarutse ku kibazo gikunze kubazwa kijyanye n'Amafaranga y'Ishuri [Minerivare] yishyuzwa n'abafite Ibigo byigenga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gutangaza Amanota y'Ikizamini cya Leta gisoza Umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza n'uwa Gatatu w'ayisumbuye.

Mu gihe aya manota yatangazwaga, hanagarutswe ku kibazo cy’Ishoramari mu Burezi.

Bamwe mu Babyeyi bagaragarije impungenge z'Amafaranga y'Ishuri y'umurengera asabwa n’Ibigo by'Amashuri yigenga.

Asubiza aba Babyeyi, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko iki kibazo gikunze kugarukwaho, ashimangira ko nta tegeko Leta ishobora gushyiraho rishyiriraho Minerivare Amashuri yigenga.

Ati:“Nibyo koko hari aba Amashuri yigenga [Private Schools] asaba Amafaranga menshi, ariko nyine ni Amashuri yigenga. Iyo ugiye kuharerera, uba witeguye kwishyura ayo Mafaranga. Mugane Amashuri ya Leta dufatanye kuyubaka, bityo mureke kwishyura Amafaranga menshi”.

Minisitiri Nsengimana yabwiye Ababyeyi n’Abanyeshuri ko nta Mwana w’Umunyarwanda ukwiye kubura aho yiga kubera ubushobozi buke, kuko Leta ishora Amafaranga menshi mu Burezi kugira ngo buri wese abone amahirwe yo kwiga.

  • Ibyavuye mu Bizamini bya Leta

Mu mashuri abanza, abana b’abakobwa ni bo bagize amanota meza kurusha abahungu, aho batsinze ku kigero cya 53,2%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 46,8%.

Muri rusange, mu banyeshuri 219.900 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, 166.333 batsinze, bangana na 75,64% by’abakoze bose. Uwa mbere ku rwego rw’igihugu yabaye Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School yo mu Karere ka Musanze, wagize amanota 99,4%.

Mu cyiciro rusange, mu banyeshuri 148.702 bakoze ibizamini, 95.674 batsinze, bangana na 64,35%. Abakobwa batsinze ku kigero cya 50,2%, mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 49,8%.

  • Uko abanyeshuri bashyizwe mu Mashuri yisumbuye

Abanyeshuri batsindiye kwiga mu Mwaka wa mbere, 15.695 bahawe imyanya mu Bigo babamo [Boarding Schools], abarenga Ibihumbi 150 bashyirwa mu biga bataha.

Mu kiciro rusange, Abagera ku 20.681 boherejwe mu Mashuri y’Ubumenyi rusange kwiiga babamo [Boarding Schools], mu gihe 18.929 baziga bataha.

Mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro [TSS], abarenga Ibihumbi 28 baziga bacumbikira, naho barenga Ibihumbi 20 bige bataha.

Abanyeshuri 3.669 bahawe kwiga mu Mashuri Nderabarezi, 545 bahabwa kwiga mu Mashuri y’Abafasha b’Abaganga [Associate Nursing], mu gihe 2.701 bahawe kwiga Ishami ry’Ibaruramari baba mu Kigo, 76 bakaziga bataha.

Amafoto

Minisitiri Nsingimana n'Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri [NESA] Dr. Bahari Bernard mu muhango wo gutangaza Amanota

Gushyira amanota mu byiciro bizwi nka Grading System, byakozwe mu byiciro birindwi

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.