Rutsiro: Abanyeshuri 2 bafatiwe mu cyuho bagerageza gusohokana ikizamini cya Leta

Abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, bagerageje gusohokana Ikizamini cya Leta, barafatwa bagarurwa mu Cyumba cy’Ibizamini.
Ibi byabereye kuri Santire y'Ikizamini cya Leta ya Groupe Scolaire SYIKI TSS, mu gihe abanyeshuri biga mu Mwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye bakoraga Ikizamini cy'Ubuvangamo mu Cyongereza [Literature in English].
Ubwo iki Kizamini cyakorwaga, habaye ikibazo cyagaragaye nko guhungabanya umutekano w’Ibizamini.
Irasubiza Clemence na Ujyuyisenga Placidie, bombi biga mu Mwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye mu masomo y'Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n'Igiswayire [Literature in English, French, Kinyarwanda and Kiswahili], basohokanye Ikizamini bariruka mu buryo butunguranye.
Gusa ku bw’amahirwe, ku bufatanye bwihuse n’inzego z’Umutekano, bahise bafatwa basubizwa mu Cyumba cy’Ibizamini, bakomeza kubikora nk’uko bisanzwe.
Ubuyobozi bwa Santire bwashimye uburyo ikibazo cyakemuwe vuba, bushishikariza Abanyeshuri bose kubaha amabwiriza y’Ibizamini no kurangwa n’ubunyangamugayo, kuko gukora ibinyuranye nabyo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza habo.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, ibizamini bya Leta birimo gukorerwa mu mashuri 1,595.
Mu cyiciro rusange (O-Level) harimo gukora abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n'abahungu 66,722.
Naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (A-Level) hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, bagizwe n’abakobwa 55,43 n’abahungu 45,646; hakaba n’abakandida bigenga 5,283.
What's Your Reaction?






