Gisagara: Soeur Immaculée yashimiye Abarimu batangiye Mituweli abaturage 86

Soeur Immaculée Uwamariya yashimiye Abarimu bakosoreraga Ibizamini bya Leta mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda [Markers of Geography], bishyuriye Abaturage 86 Ubwisungane bwo kwivuza [Mutuelle de Santé].
Iki gikorwa cyakozwe tariki ya 09 Kanama [8] 2025, ubwo aba barimu bakosoreraga kuri Site ya Collège Saint Bernard Kansi basozaga igikorwa cy'ikosora bishyuriraga aba baturage mu Murenge wa Kansi.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushyigikira ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, no kugaragaza uruhare rw’Abarezi mu iterambere ry’imibereho y’Abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.
Amafaranga yatanzwe n'aba Barimu, yakiriwe na Soeur Immaculée Uwamariya, usanzwe Collège Saint Bernadette.
Nyuma yo kwakira ubu bwishyu, Soeur Immaculée yashimiye aba Barimu, ashimangira ko Ubwisungane mu kwivuza ari ishingiro ry’ubuzima bwiza cyane ku baturage bafite amikoro make.
Sibomana Jean Bosco Selemani, Umukozi wa NESA wari ushinzwe iyi Site, yavuze ko iki gikorwa cyashobotse shangiwe ku Umutima wo gufasha ugaragara mu bakozi bakosora Ibizamini, bemeye guhitamo gusangiza ibyo bafite ab'amikoro macye.
Umwe mu Barimu bagize uruhare muri iki gikorwa utashimye ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru, yabwiye THEUPDATE ko gufasha utishoboye kubona Mituweli ari ishema kuri bo.
Ati:“Kuri twe, iki gikorwa n'ingirakamaro. Byagaragariye ku byishimo twabonanye abo twafashije”.
Ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda ni gahunda ya Leta ifasha buri wese kubona ubuvuzi.
Ni gahunda imaze kuba umusingi w’ubuzima n’ubukungu bw’imiryango myinshi, ikaba igaragaza ko ubufatanye bw’abaturage mu bikorwa byo gushyigikirana bifite umumaro udashidikanywaho.
Muri uyu mwaka w’amashuri w'i 2024-25, ibizamini bya Leta byakorewe mu mashuri 1,595.
Mu cyiciro rusange [O-Level], byakozwe n'abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n'abahungu 66,722.
Naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye [A-Level], hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, bagizwe n’abakobwa 55,43 n’abahungu 45,646; hakaba n’abakandida bigenga 5,283.
Amafoto
Site ya Collège Saint Bernadette, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo.
What's Your Reaction?






