Impamvu nyinshi muri 'Dodani' zo mu Mujyi wa Kigali zakuweho

Jul 24, 2025 - 21:17
Impamvu nyinshi muri 'Dodani' zo mu Mujyi wa Kigali zakuweho

Abagenda mu Mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, bamaze iminsi babona ahahoze hari Dodani [Humps], zarakuweho. Gusa, ntabwo bamenye impamvu yabyo.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda [Ferwacy], Samson Ndayishimiye, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo gutangira gutegura Inzira izakoreshwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare, iteganyijwe mu Kwezi kwa Nzeri [9] uyu Mwaka.

Kugeza ubu, Dodani zimaze gukurwaho, zibarizwa muri Mirongo Itatu n'Eshanu [35].

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The Newtimes, Ndayishimiye yavuze ko gukuraho izi Dodani, byakozwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi [RTDA] n'Umujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro, yagize ati:“Twakoranye na RTDA n'Umujyi wa Kigali, mu gukuraho Dodani 35 mu Mihanda itandukanye yo mu Mujyi. Ibi byakozwe hagamijwe kubahiriza amabwiriza y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi [UCI], mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abakinnyi bazitabira Shampiyona y'Isi”.

Kugeza ubu, biteganyijwe ko Shampiyona y'Isi y'Umukino w'Amagare yo muri uyu Mwaka w'i 2025, izakinirwa i Kigali hagati ya tariki ya 21 na 28 Nzeri [9].

Muri iyi Shampiyona, abakinnyi bazarushanwa mu ngeri zitandukanye, zirimo aho umukinnyi asiganwa n'Isaha, gukina nk'Ikipe n'uburyo busanzwe bumenyerewe bwo gusiganwa mu Muhanda.

Inzira zizakoreshwa kugeza ubu imirimo yo kuzirimbisha irakomeje, kugira ngo hatazabonekamo birantega.

Abakinnyi bazakina mu kiciro cyo gusiganwa n'Isaha, baziharira Iminsi Itatu ya mbere. 

Bazatangirira imbere mu Nyubako y'Imikino n'Imyidagaduro ya Kigali izwi nka BK Arena.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere mu mateka ya UCI, Shampiyona y'Isi itangiriye mu Nzu imbere.

Nyuma yo gusohoka muri BK Arena, abakinnyi bazakoresha Inzira y'Imihanda ya: Kimironko, Chez Lando, Gisimenti, Sonatubes, Kicukiro Centre, Gahanga na Gikondo, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre [KCC].

Ku munsi wa Kane w'iyi Shampiyona, abakinnyi bazarushanwa mu buryo bw'amakipe, aho buri Kipe izaba igizwe n'abakinnyi b'abagabo n'abagore.

Bazakoresha Inzira y'Imihanda ya: Kimironko, Chez Lando, Gisimenti, Sonatubes, Kicukiro Centre, Gahanga na Gikondo, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre [KCC].

Iminsi Ine ya nyuma y'iyi Shampiyona, abakinnyi bazarushanwa mu Muhanda, aho biteganyijwe ko bazajya batangirira bakanasoreza kuri Kigali Convention Centre [KCC].

Imwe mu Mihanda bazanyuramo, irimo: Kuri RDB, MTN, Nyarutarama, Golf Course roads, Kacyiru, RIB no ku Kabindi.

Umunsi wa nyuma w'iyi Shampiyona, uzaba ari ingombabagabo, kuko abakinnyi bazakoresha imwe mu Nzira igoye, aho bazazamuka Umusozi wa Karama hazwi nka Norvège, banyure Nyabugogo na Mille de Kigali hazwi nko kwa Mutwe.

Inzobere muri Shampiyona y'Isi y'Amagare, zitangaza ko Shampiyona izakinirwa i Kigali, ari imwe mu zikomeye zizaba zikinwe mu mateka y'Isi, kuko uzaba ikinirwa mu Butumburuke bwa 5,473m.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0