Rusizi: Umuriro n'Amazi meza byahinduye ubuzima bw'atuye Umurenge wa Nkungu

Abaturage bo mu Kagali ka Kiziguro mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, batangaje ko bishimira intambwe bamaze kugeraho nyuma yo kugerwaho n'amazi meza n'umuriro.
Igikorwa cyo kugezwaho uyu muriro, kitabiriwe n'Umuyobozi w'uyu Murenge, Habimana Emmanuel.
Nyuma yo kugerwaho umuriro w'amashanyarazi, Abaturage bavuga ko wabahaye amahirwe yo gutangiza imishinga iciriritse, nk’Ubudozi, Gusudira, no gufungura Amaduka.
Mukantwari Alphonsine, umwe mu bungukiye mu kugerwaho n'uyu muriro, yagize ati:“Umuriro wamfashije kwiga Umwuga w'Ubudozi, nkuraho amikoro yo kwishyurira abana banjye amafaranga y'Ishuri. Mu gihe cy'amasaha y'ijoro, abana bakoresha umuriro w'amashanyarazi mu gusubiramo amasomo, bikabafasha gutsinda neza mu Ishuri”.
Yunzemo ati:“Abaturage bakoresha uyu muriro mu gukurikirana amakuru kuri Televiziyo zitandukanye, bityo bikabafasha kumenya aho Igihugu n'Isi bigeze”.
Binyuze mu mishinga itandukanye Leta ifatanyamo n'abaterankunga batandukanye, muri uyu Murenge hakomejwe kubakwa Imiyoboro y'Amazi, izafasha abaturage kuyabona mu Ngo mu buryo bworoshye.
Bamwe mu bungukiye muri ibi bikorwa, n'abagore n'abakobwa, bavuga ko batagihohoterwa mu Nzira, bajya kuvoma amazi mu ntera ndende.
Bavuga kandi ko bibafasha by'umwihariko kurwanya Indwara zaterwaga n'umwanda.
Inyungu zo kugerwaho n'Amazi meza, zihamywa n'Abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Nkungu, bemeza ko indwara zishingiye ku Mwanda zagabanutse mu buryo bugaragara.
Abaturage bavuga ko ibi Bikorwaremezo biri kubakwa ari ikimenyetso cy’uko Leta ibitaho.
Nyuma yo gushima kugerwaho n'Amazi meza n'umuriro w'Amashanyarazi, basabye ko Umuhanda 'Sheshe – Heneka – Gahati' wakorwa neza, kuko bigora abana kujya kwiga mu gihe k'imvura ndetse n'imodoka zikaba zitagera byoroshye rwagati mu Mudugudu wa Mpinga.
Umurenge wa Nkungu n'umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.
Ugizwe n'Utugali 4, aritwo: Kiziguro, Ryamuhirwa, Gatare na Mataba ndetse n'Imidugudu 37.
Amafoto
What's Your Reaction?






