Amafoto: Pajama – Themed Party yambawe n’abatashye Ubukwe bwa ‘Jeff Bezos na Sánchez’ yarikoroje

Jul 1, 2025 - 19:11
Jul 1, 2025 - 22:01
Amafoto: Pajama – Themed Party yambawe n’abatashye Ubukwe bwa ‘Jeff Bezos na Sánchez’ yarikoroje

Mu mpera z'Icyumweru gishize, mu gihugu cy'Ubutaliyani, ubuzima bwarahagaze, buhagaritswe n'Ubukwe bw'Umuherwe Jeff Bezos warushinganye na Lauren Sánchez.

Ifatwa ry'Amafoto y'Imyambaro yari yiganjemo iyo kurarana [Pajama-Themed Party], niyo yasoje ibi Birori by'agahebuzo.

Tariki ya 27 Kamena [6] 2025, nibwo umuherwe w’Umunyamerika, Jeff Bezos, washinze Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Amazon, yashyingiranwe na Lauren Sánchez wamamaye mu Itangazamakuru.

Ubukwe bw'aba bombi, bwabereye ku Kirwa cya San Giorgio Maggiore giherereye mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.

Ubu Bukwe, bwakurikiwe n'Igitaramo cya Pajama – Themed Party, cyabaye tariki ya 28 Kamena [6] 2025.

Ibi birori byaranzwe n'iyi myambarire idasanzwe,nibyo byasoje ubu Bukwe bwamaze iminsi itatu.

Ubukwe bwa Bezos na Sánchez bivugwa ko bwatwaye hagati ya Miliyoni 50 na 56 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyari 80 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyamara, muri aka kayabo ntabwo habariwemo ayakoreshejwe ubwo bombi basezeranaga imbere y'Amategeko.

Imyiteguro yabwo n’ibirori byaburanze byakorewe mu Mujyi wa Venice, bahamara Icyumweru bishimira iby’iyi ntambwe nshya mu buzima.

Mu bukwe nyir’izina, Lauren Sánchez yaserutse yambaye Ikanzu yihariye ya Dolce & Gabbana yakomowe ku mwambaro wambarwaga na Sophia Loren mu 1958 muri Filime “Houseboat”.

Sánchez yabwiye Vogue ko yashatse Ikanzu yoroshye kandi igezweho, ariko inafite igisobanuro gihura n’urugendo rwe rw’ubuzima.

Ati:“Nashakaga ikanzu izibutsa abantu ibihe runaka n’aho ndi ubu. Ndi undi muntu ugereranyije n’uko nari ndi imyaka itanu ishize.” 

Yakomeje avuga ko yahisemo gukomereza ku myambarire yo mu myaka ya za 1950, agahitamo umwambaro wa Sophia Loren nk’icyitegererezo.

Jeff Bezos we yaserutse yambaye ikote rya Tuxedo na ryo ryakozwe n’iyi Sosiyete y’ibijyanye n'Imideli ikorera mu Butaliyani. 

Ibirori byabo byitabiriwe n’ibyamamare birimo: Kim Kardashian, Ivanka Trump, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Kris Jenner, Orlando Bloom, Jessica Alba, Bill Gates, Sydney Sweeney, n’abandi...

N'ubwo Jeff Bezos na Lauren Sánchez bishimiraga kurushinga, i Venice hari imyigaragambyo y’abaturage.

Mu rwego rwo kwifatanya n'abahatuye, Bezos na Sánchez batangaje ko bagize uruhare mu kubafasha gusunika ubuzima binyuze mu gutanga inkunga ku miryango itandukanye yita ku mibereho yabo. 

Ibikoresho byinshi byifashishijwe muri ubu Bukwe, byaguzwe mu bacuruzi bo muri Venice, nk’uburyo bwo guteza imbere ubukungu bwaho.

Biteganyijwe ko inkuru yose y’ubu bukwe n’amafoto yihariye yabwo bizatangazwa mu Kinyamakuru Vogue mu minsi iri imbere, kuko Anna Wintour umuyobozi mukuru wa Vogue yagize uruhare rukomeye mu gutoranya imyambaro y’Umugeni n’ubwo atitabiriye ibirori nyirizina.

Jeff Bezos w’imyaka 61 na Lauren Sánchez w’imyaka 55, basezeranye nyuma yo kumara imyaka itanu mu rukundo. 

Bezos yatanze impeta y’isezerano bivugwa ko ifite agaciro ka Miliyoni 2.5$ (Arenga Miliyari 3,5 Frw) mu 2023, igihe yamusabaga ko bazarushinga.

Bezos afite abana bane yabyaranye n’uwahoze ari umugore we MacKenzie Scott, mu gihe Lauren Sánchez afite batatu yabyaranye n’abandi bagabo barimo umukinnyi wa NFL Tony Gonzalez na Patrick Whitesell wahoze ari umugabo we.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye urubuga rwo kumurika Imideli, Ubucuruzi, imiryango ikomeye n’ibyamamare byahuye i Venice mu Mujyi w’amateka.

Amafoto

Amafoto y'ubukwe

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.