Tom Close yaraswe ‘Imyato n’Uruganda rw’Imyidagaduro’ nyuma yo gukomozwaho na Ngabo Robben

Jun 18, 2025 - 16:09
Jun 19, 2025 - 09:08
Tom Close yaraswe ‘Imyato n’Uruganda rw’Imyidagaduro’ nyuma yo gukomozwaho na Ngabo Robben

Nyuma y'uko ku mbuga Nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho agaragaza Umunyamakuru Ngabo Robben avuga ko Dr. Muyombo Thomas uzwi ku mazina y'Ubuhanzi nka Tom Close, ari Umuhanzi usanzwe ushyirwa ku rwego atariho [Gukabirizwa], abakurikiranira hafi Uruganda rw'Imyidagaduro yabisamiye hejuru.

Benshi mu bagize icyo babivugaho, ntabwo bemeranyijwe n'uyu Munyamakuru ukorera Radio/TV10 mu Ishami ry'Ibiganiro bya Siporo, kuko bavuze ko Tom Close ashoboye, aho kumufata nk'ukabirizwa.

Aba, banyuze ku mbuga Nkoranyambaga nka X yahoze ari Twitter, Facebook na Instagram, bashimagije ibikorwa bya Tom Close n’uruhare yagize mu guteza imbere Uruganda rwa Muzika mu Rwanda.

THEUPDATE yanyujije amaso muri bumwe muri ubu butumwa, ibakorera inkuru igaruka kuri Tom Close nk'Umuhanzi.

Abarimo  Alex Muyoboke wabaye umujyanama n’ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu myaka ya 2006 kugeza 2010 Nyuma bakaza gutandukana mu buryo bwavuzweho ibitandukanye, Gentil Gedeon Ntirenganya wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Radiyo zitandukanye mbere y’uko yiyegurira ibiganiro atambutsa kuri Shene ye ya YouTube na Tidjara Kabendera wamamaye cyane mu Itangazamakuru mu Rwanda, ni bamwe mu bagaragaje uruhare rwa Tom Close.

Bamuvuze nk’Umunyabigwi muri Muzika Nyarwanda, ndetse nk'uwabaye ikitegererezo ku kiragano gishya.

Bose bibanze ku rukundo, ubuhanga n’umurava yagaragaje kuva atangiye Muzika, ndetse atirengagije n'izindi nshingano yari afite.

Atangira kwinjira mu Ruganda rwa Muzika, Tom Close yari Umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare [UNR] mu Ishami ry’Ubuganga.

Tom Close yabimburiye abandi bahanzi gufungura amarembo ya Muzika Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, ubwo yatangiraga imishinga n’abahanzi bo mu bindi bihugu barimo nka: Sean Kingston wo muri USA bakorana indirimbo bise (Good Time), General Ozzey, Radio & weasel, Big Fizzo na Proffesor Jay.

Yegukanye kandi ibihembo bitandukanye birimo nka: Primus Guma Guma Super Star [PGGSS] Season I na Salax Awards hagati ya 2008 na 2011 mu byiciro bitandukanye.

Niwe kandi Muhanzi wa mbere wahawe amasezerano yo kwamamaza Serivise za MTN Rwanda nyuma yo gusangira Urubyiniro n'Umuhanzi w'Icyamamare muri USA, Orville Richard Burrell CD uzwi nka Shaggy.

Mu bindi ashimirwa, harimo kuba ariwe muhanzi ufatwa nk’uwa mbere mu bashakiye inzira inyana ya R&B mu Rwanda, acira inzira barumuna be nka Meddy, The Ben na King James ndetse abimburira abahanzi bandi gusohora Umuzingo w’Indirimbo [Album], ubwo mu 2008 yashyiraga hanze Umuzingo yise "KUKI".

Tom Close yahinduye byinshi byatumye Muzika Nyarwanda yitwa igezweho, ikundwa ndetse bitinyura urubyiruko gukora Indirimbo nziza nyuma y'uko aberetse ko byose bishoboka.

Amafoto

Tom Close yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere Muzika Nyarwanda.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0