Rwanda: Ibihumbi 710 ntibafite akazi muri Miliyoni 8.5 z'abemerewe kugakora

Aug 10, 2025 - 13:42
Rwanda: Ibihumbi 710 ntibafite akazi muri Miliyoni 8.5 z'abemerewe kugakora

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], yagaragaje ko Abanyarwanda Ibihumbi 710 ntakazi bafite, muri Miliyoni 8.5 z'abemerewe kugakora.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko abemerewe gukora ari abafite guhera ku Myaka 16 y'amavuko, kuzamura.

Kugeza ubu, muri aba,  abagera kuri Miliyoni 4.5 bangana na 53.8% ntakazi bafite.

Byagaragajwe n'incamake yavuye mu bushakashatsi bwakozwe kugeza muri Gicurasi 2025, ku bakora n’Abashomeri mu Rwanda.

Iyi raporo kandi igaragaza ko umubare w’abafite akazi wiyongereyeho 1.8%, ugereranije n’Umwaka ushize wa 2024.

Kugeza muri Gicurasi 2025, 61.7% by’abafite akazi bari abagabo, mu gihe 46.8% bari abagore.

Muri ubu bushakashatsi, Raporo y’Igihembwe cya Kabiri yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, yerekana ko ufashe umubare w’Abaturarwanda bemerewe gukora ugakuramo abafite akazi n’Abatagafite, hasigara abantu Miliyoni 3,218,556 batabarizwa ku isoko ry’umurimo.

Iki cyiciro cy’abantu batari ku isoko ry’umurimo kiba kirimo abiga, abari mu kiruhuko cy’izabukuru, abafite ubumuga bubabuza gukora cyangwa se abahagaritse gushaka akazi n’abafunzwe.

Muri abo batari ku isoko ry’umurimo, 46.1% bangana na Miliyoni 1,483,754 bakora ubuhinzi bwo mu rugo bugamije kubona ibibatunga gusa, ndetse budafatwa nk’akazi ka buri munsi.

27.6% bahwanye n’Ibihumbi 888,321 barimo abari mu kiruhuko cy’izabukuru, abafite ubamugaye n’abafite uburwayi bahagaritse gushaka akazi, naho 26.2% bangana n’Ibihumbi 843,261 ni abari mu mashuri badafite akazi kabunganira mu masomo. 

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko benshi mu bafite akazi mu Rwanda bari mu kigero cy’imyaka 31 kuzamura, bahwanye n’ijanisha rya 57.4%, mu gihe urubyiruko rufite akazi ari 49.1%.

Mu mirimo ikunzwe gukorwa, bigaragara ko urwego rwa Serivisi arirwo ruha abantu benshi akazi, kuko rwihariye 45.6% by’abafite akazi.

Abakora ibindi bitari ugutanga Serivisi, bakurikirana mu buryo bukurikira:

  • Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’uburobyi: 38%  
  • Ubucuruzi bwo kuranguza no gucururiza hamwe n’ubukanishi: 15,6%
  • Ubwubatsi: 8,3%
  • Ubwikorezi: 6,7%
  • Inganda: 5,7%
  • Uburezi: 4,2%
  • Akazi ko mu rugo: 4,1%
  • Amacumbi na Restaurants: 4%.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0