Arakaza Victor yahize Abanyeshuri bakoze Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri Abanza

Aug 19, 2025 - 15:44
Arakaza Victor yahize Abanyeshuri bakoze Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri Abanza

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kanama [8] 2025, Ikigo cy’Igihugu cy'u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'ay'icyiciro rusange mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025.

Mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 46,8%.

Hakoze abanyeshuri 219.900 muri bo hatsinda 166.333 bangana 75,64% by’abakoze bose.

Mu kiciro cy'abakoze Ikizamini cya Leta gisoza Umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza, Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, ni we wabaye uwa mbere n'amanota 99,4%.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri biga babamo [Boarding Schools], mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

Mu banyeshuri 148.702 bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, hatsinze 95.674 bangana na 64,35%. Barimo abakobwa 50,2% n’abahungu hatsinze 49,8%.

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20.681, mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

Aboherejwe mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro [TSS] biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20. 

Aboherejwe mu Mashuri Nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu Mashuri y’abafasha b’abaganga [Associate Nursing] ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu Bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

  • Abanyeshuri batanu bahize abandi mu kiciro rusange

Izere Hennock Tresor wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, yabaye uwa mbere mu gihugu hose n'amanota 98,67%.

Yakurikiwe na Uwumuremyi Arbert wagize 98,00%, Ineza Flora Elyse aba uwa gatatu n'amanota 97,89%, Ndayishimiye Jean D'Amour aba uwa kane n'amanota  97,89%.

Aba bose uko ari batatu, bigaga kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

Umwanya wa gatanu wegukanywe na Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Muri uyu muhango, NESA yatangaje ko mu banyeshuri 149,206 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye umwaka wa 2024/25, abakoze ibi bizamini bangana n’ 148,702.

Muri aba bakoze ibizamini, abatsinze ni 95,674, bangana na 64.35% y'abanyeshuri bose, barimo abahungu bari ku kigero cya 49.8% n'abakobwa bari ku kigero cya 50.2%.

Yakomeje ivuga ko Uturere twahize utundi mu gutsindisha mu bizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza [Primary], ari Akarere ka Kirehe katsindishije abanyeshuri ku kigero cya 97%, Kicukiro itsindisha 92.2% naho Nyagatare itsindisha 87.18%. 

Uturere tugikeneye kongeramo imbaraga ari Akarere ka Nyaruguru, Ruhango na Nyabihu.

Uturere twahize utundi mu gutsindisha mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'Amashuri yisumbuye [O Level] mu 2024/25, ni Akarere ka Kirehe katsindishije ku kigero cya 91.3%, Ngoma ku kigero cya 78% na Kayonza ku kigero cya 78.4%.

Uturere dukeneye kongeramo imbaraga muri iki kiciro, turimo; Kayonza, Kamonyi na Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yatangaje ko mu banyeshuri 220,927 biyandikishije gukora ibizamini bisoza Amashuri abanza [Primary], abakoze ibi bizamini ari 219,926. 

Mu 219,926 bakoze ibi bizamini, abagera ku 166,333 nibo batsinze ku gipimo ngenderwaho cya 50%.

Aba batsinze bangana na 75.64% by'abana bose bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, barimo abahungu bari ku kigero cya 46.8% naho abakobwa bari ku kigero cya 53.2%.

Amafoto

Image

Image

ImageIzere Hennock Tresor yabaye uwa mbere mu gihugu mu bakoze Ikizamini gisoza Amashuri y'ikiciro rusange

Image

Image

Image

Image

Image

Image

ImageUko amanota ashyirwa mu byiciro hakurikijwe urwego rw’imitsindire – A ni yo manota yo hejuru, naho F bivuga gutsindwa.

May be an image of 3 people, newsroom, dais and text that says

May be an image of 2 people and child

May be an image of 7 people

May be an image of 2 people, child and people studying

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1