U Rwanda rugiye kwakira AfroBasket mu Ngimbi n'Abangavu

Aug 26, 2025 - 19:00
U Rwanda rugiye kwakira AfroBasket mu Ngimbi n'Abangavu

U Rwanda rugiye kwakira imikino y’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 16 mu Bahungu n’Abakobwa, FIBA U-16 AfroBasket 2025.

Iyi mikino iteganyijwe kubera i Kigali, hagati ya tariki ya 2 n’iya 14 z’Ukwezi gutaha kwa Nzeri [9] 2025.

Kwakira iyi mikino bivuze byinshi, cyane ko ari ku nshuro ya mbere Igihugu kizaba kiyakiriye, by'umwihariko no gushimangira ihame ryo kuba Igicumbi cya Siporo muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Iri rushanwa rikinwa buri myaka 2, ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, FIBA Africa.

Amakipe yahize ayandi muri iri rushanwa, abona itike yo kwitabira Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu batarengeje Imyaka 17.

Amakipe abona iyi tike haba mu bahungu n’abakobwa, ni abiri aba yageze ku mukino wa nyuma. Bivuze, Ikipe yatwaye Igikombe n’iyo yatsinze

Imikino y’Igikombe cy’Isi mu batarengeje Imyaka 17, iteganyijwe kubera mu gihugu cya Turukiya mu Mwaka utaha w’I 2026, hagati ya tariki ya 26 z’Ukwezi kwa Kamena [6] n’iya 05 z’Ukwezi kwa Nyakanga [7].

Abemerewe kuzakina iyi mikino, n’abahungu n’abakobwa bavutse tariki ya 01 z’Ukwezi kwa Mutarama [1] mu Mwaka w’I 2009.

Iyi mikino izabera I Kigali, izitabirwa n’amakipe 12 muri buri kiciro [Abahungu n’Abakobwa].

Mu kiciro cy’Abakobwa, Igikombe cy’iri rushanwa giheruka, cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Mali, mu gihe mu bahungu, cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Guinea.

U Rwanda ruri mu bihugu bizakina iri rushanwa, by’umwihariko nk’Igihugu kizaryakira.

Amakipe y’Ibihugu azaryitabira, ni ayahize ayandi hashingiwe mu byerekezo [Zone] birindwi [7], bigize Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, FIBA Africa.

Amafoto

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0