Patriots yatsinze APR, yizera gusanga REG kuri Finale ya Playoffs

Byari ibicika mu ijoro ryakeye muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubwo hakinwaga umukino wa gatatu [3] muri itanu [5] igomba gukinwa muri kimwe cya kabiri cy'iya kamarampaka.
Imikino yaraye ikinwe irimo uwahuje REG BBC na UGB BBC, n'uwahuje Patriots BBC na APR BBC.
Mu mukino wahuje REG BBC na UGB BBC, REG BBC yakoze icyo yasabwa aricyo gutsinda, ihita igera kuri Finale nyuma yo gutsinda amanota 89-81.
Mu gihe REG BBC yari yashyize akaguru ku kandi imaze gutsinda UGB BBC imikino itatu [3] yikurikiranya, hagati ya Patriots BBC na APR BBC byari ibicika.
Uyumukino wari utegerejwe na benshi nyuma y'uko APR BBC itsinda uwa kabiri wari wabaye mu mpera z'Icyumweru gishize, warangiye Patriots BBC iyigaranzuye, iyitsinda amanota 65-59, ihita igira intsinzi ebyiri [2] kuri imwe [1].
Bivuze ko mu mikino itanu igomba gukinwa, hamaze gukinwa itatu, aho Patriots BBC ifite intsinzi ebyiri, mu gihe APR BBC ifite imwe.
Umukino wa kane [4] ugomba guhuza izi kipe zombi, uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kamena [6] 2025.
Mu gihe Patriots BBC yaramuka iwutsinze, yahita ikatisha itike yo gukina Finale isanzeyo REG BBC.
APR BBC iramutse iwutsinze, amakipe yombi yaba anganyije imikino 2-2, bityo bakazakina umukino wa gatanu ku Cyumweru, ari nawo watanga Ikipe ijya kuri finale.
Muri uyu mukino waraye uhuje impande zombi, Williams Isiah Rasheed w'Ikipe ya Patriots BBC niwe wawuhizemo abandi, nyuma yo gutsinda Ikipe ye amanota 22 muri 65 yatsinze.
Uretse aya manota kandi, uyu kizigenza w'Umunyamerika, yatanze imipira 7 yavuyemo amanota, amambura abakinnyi ba APR BBC imipira inshuro 2.
N'ubwo APR BBC yatsinzwe uyu mukino, yari yawuyoboye mu gace kawo ka mbere, agatsinda n'amanota 22-18, ndetse amakipe yombi ajya mu karuhuko ikiyoboye umukino n'amanota 37-33, nyuma y'uko amakipe yombi aguye miswi y'amanota 15-15 mu gace ka kabiri.
Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ikipe ya Patriots BBC, ikegukana itsinze amanota 19, mu gihe APR BBC yagatsinzemo amanota 5 gusa.
Aya manota yafashije Patriots BBC kwegukana umukino, n'ubwo yatsinzwe agace ka kane, kuko karangiye APR BBC igatsinzemo amanota 17 mu gihe Patriots BBC yagatsinzemo 13.
Amafoto
What's Your Reaction?






