Shema Fabrice wari 'umukandida rukumbi' yasimbuye Munyantwali ku buyobozi bwa FERWAFA

Aug 30, 2025 - 13:02
Shema Fabrice wari 'umukandida rukumbi' yasimbuye Munyantwali ku buyobozi bwa FERWAFA

Shema Fabrice Ngoga, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, muri manda y'Imyaka ine iri imbere, asimbuye Munyantwali Alphonse.

Abamutoye ni Abanyamuryango 51 muri 53 bitabiriye inteko rusange.

Amatora yahaye inkoni yo kuyobora FERWAFA hagati ya 2025-2029, yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama [8] 2025.

Yatangiye yitabiriwe n'abanyamuryango 53 muri 57 bagombaga kwitabira iyi nteko rusange.

Bamwe mu Banyamuryango batagaragaye muri iyi nteko rusange, barimo; Kirehe FC na Addax.

Mbere yo gutorerwa kuyobora FERWAFA, Shema yari asanzwe ari umuyobozi w'Ikipe y'Umujyi wa Kigali, AS Kigali, kuva mu 2018.

Munyantwali yasimbuye yari yatanzweho Umukandida n'Ikipe ya Police FC, ajya kuri uyu mwanya kuva muri Kamena [6] y'i 2023, awusimbuyeho Nizeyimana Olivier Mugabo wari watanzwe na Mukura VS&L, nyuma yo kwegura ku mpamvu yise ize bwite.

Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, muri aya matora, hatowe Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw’abo bazakorana.

Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.

Izindi mpinduka zabaye ni uko Komite nyobozi ya FERWAFA yagizwe n’abantu 10 aho kuba 13.

Zaje nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zikuweho, zikimurirwa ahandi.

Bivuze ko Komite nyobozi nshya ya FERWAFA igizwe na Perezida, Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki.

Abandi ni Komiseri ushinzwe Imari, Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore na Komiseri ushinzwe Imisifurire.

Aya matora abaye akereweho Amezi abiri, kuko yagombaga kuba yarabaye muri Kamena [6] 2025, kuko ari bwo manda ya Komite nyobozi yari iyobowe na Munyantwali yarangiye.

Yashyizwe muri Kanama [8] kubera ko Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora yashyizweho muri Gashyantare [2] uyu mwaka kandi yaragombaga gukora inshingano zayo imaze byibuze Amezi atandatu mu nshingano.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0