Rwanda: Amavuriro yigenga yatangiye gutanga Servise hashingiwe ku biciro bishya

Guhera tariki ya 01 Nyakanga [7] 2025, amavuriro yo mu Rwanda yatangiye kwishyuza hashingiwe ku biciro bishya by’ibikorwa by’ubuvuzi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Amavuriro yigenga avuga ko kuba hari hashize imyaka 8 ibiciro bitavugururwa byagiraga ingaruka ku mikorere yayo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki ya 17 Mutarama [1] 2025, niyo yemeje politike n’ingamba zitandukanye zirimo n’ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
Hari hashize imyaka 8 ibi biciro bitavugururwa, bikaba byagiraga ingaruka zitandukanye ku mavuriro by’umwihariko yigenga kuko yasaga nk’akorera mu gihombo.
Uyu mwanzuro bakaba bawakiranye akanyamuneza nk’uko byagarutsweho na Dr. Mugenzi Dominique uyobora ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda.
Guhera tariki ya 01 Nyakanga 7] 2025, abarwayi barimo kujya kwa muganga barishyura, bagasanga ku mafaranga batangaga hari ayiyongereyeho.
Ibi biciro byatangiye gushyirwa mu bikorwa, ntabwo byiyongereye ku buryo bukanganye.
Urugero ni urw’umuntu usanzwe ufite ubwishingizi bwa RSSB buzwi nka RAMA, uzajya wongera amafaranga atarenze 300 kuyo yajyaga atanga yisuzumisha.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe guhuza igiciro cy’ubuvuzi n’aho ibihe bigeze, ndetse no gukemura ibibazo amavuriro yigenga yari amaranye igihe kugira ngo ireme ryubuvuzi ryiyongere.
Mu gihe ibi biciro byishya by’ibikorwa by’ubuvuzi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, hari ibigo by’ubwishingizi bitari byatanga uburenganzira bwo kwishyurira abarwayi bari basanzwe bakorana nabyo kubera ahanini kutemeranya n’ibiciro bishya.
Kuva ejo bamwe muri aba barwayi barimo gutaha batavuwe, cyangwa se bakiyishyurira 100% igiciro cy’ubuvuzi nyamara bafite ubwishingizi. (RBA)
What's Your Reaction?






