Vatikani yatangaje ko ‘Ubukungu’ butifashe neza

Leta ya Vatikani isanzwe ibarizwamo Ikicaro cya Kiliziya Gatolika ku Isi, yatangaje ko yugarijwe n'ikibazo cy'ihungabana ry'Ubukungu.
Mu gihe cy'Imyaka irenga 2000, ni ku nshuro ya mbere Vatikani itangaje ko Ubukungu bwayo butifashe neza, ibi bikaba byateye impungenge abatari bacye mu Isi, by'umwihariko Abakirisitu Gatolika.
Mu minsi ishize ubwo hakorwaga Peter’s Pence, igikorwa ngarukamwaka gikorwa mu kwizihiza Umunsi mukuru w'Abatagatifu [Petero na Pawuro], Ubuyobozi bwa Vatikani bwasabye Abakirisitu b’Isi yose gutanga inkunga yo gufasha kuzahura Ubukungu buri kujya mu kangaratete.
Peter’s Pence ntabwo ari igikorwa cy’Ubukungu gusa, ahubwo gifite ishingano mu gutanga ubufasha mu bikorwa by’Ubutabazi birimo: Ubuvuzi, Uburezi no gufasha Impunzi n’abatagira kivurira.
Ibinyujije mu Itangazo, Vatikani yatangaje ko kuyifasha kuzahura Ubukungu ari “Ikimenyetso cy’ubumwe no kwifatanya n’ubutumwa bwa Papa bwo kwamamaza Ivanjiri, kwimakaza amahoro no gusakaza Urukundo rwa Gikirisitu.
Imibare ya Serivise y'Ubukungu ya Vitakani [Sekreteriyati] igaragaza ko mu Mwaka w'i 2023, Vatikani yakusanyije Miliyoni 48.4 z’Amayero, mu gihe mu 2022 yari yakusanyije Miliyoni 43.5.
Mu gihe bigaragara ko amafaranga yiyongereye, nyamara ayakoreshejwe yarenze kure ayakusanyijwe.
Iyi mibare ikomeza igaragaza ko hakoreshejwe Miliyoni 109.4 z’Amayero, aya akaba arenga inshuro ebyiri ayinjijwe.
Ibi bikaba byarafashwe nk'ikimenyetso cy’uko hari icyuho gikabije mu micungire y’Umutungo.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, tariki ya 26 Gashyantare [2] 2025, mbere y'uko atabaruka, Papa Francis yari yashyizeho [Commissio de donationibus pro Sancta Sede], ikaba ari Komisiyo igamije gukusanya Inkunga yo gufasha Papa kunoza Ubutumwa.
Iyi komisiyo izamara imyaka itatu kugeza mu 2028, igamije gushaka inkunga yo gufasha Vatikani gukomeza imirimo.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka, iyi komisiyo yari ishyizweho muri ubu buryo.
Ubu isi yose irareba Vatikani ijisho rimwe ryuzuyemo impuhwe irindi ryuzuyemo impungenge.
Ibibazo by’Ubukungu Vatikani yahuye nabyo, byabaye isomo rikomeye rigaragaza ko n’inzego zifite Amateka akomeye arimo n'ay'Imyerere, bishobora guhura n’igihe cy’Umwijima.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Abakirisitu b’Isi yose bahamagarirwa gusubiza amaso ku rufatiro rw'Ukwemera kwabo, aho kutagomba gusigana no gufasha Kiliziya.
What's Your Reaction?






