Nyagatare: Abivuriza ku Ivuriro ry'ibanze rya Nyamikamba bararivuga imyato
Abaturage bo mu Murenge wa Gatunda ho mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro ry'ibanze rya Nyamikamba, bararivuga imyato.
Bavuga ko kuva ryabegerezwa, baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza kure.
Kuri ubu, bishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi kandi basigaye bazihabwa ku gihe.
Umunyamakuru wa THEUPDATE wasuye iri Vuriro, yasanze hari abaturage baje kuryivuzaho, mu gihe abandi bitabwagaho n’abaganga.
Abaganiriye na THEUPDATE, bahuriza ku gushima serivisi bahabwa ndetse n’iterambere Igihugu kimaze kugeraho by'umwihariko mu buvuzi.
Turamyimana Elina, n'umwe mu baturage baganirije Umunyamakuru wa THEUPDATE.
Uyu mubyeyi wabyariye aha i Nyamikamba, yagize ati:“Nabyariye hano mu ijoro ryakeye, sinigeze ngira ikibazo na kimwe. Abaforomo banyitayeho cyane, bambaye hafi kuva natangira gutegura kubyara kugeza ndangije. Iri Vuriro ni umugisha kuri twe. Twajyaga Rukomo, tukagira ikibazo cyo kubona imodoka, ariko ubu ibintu byarahindutse.”
Yunzemo ati:“Turashimira Perezida Kagame watekereje kutwegereza ivuriro. Tumwifuriza imigisha, kuko iyo ubuyobozi bukwitayeho, ubuzima buroroha. Ubu tubikesha we ko abana bacu bazajya bavurirwa hafi, kandi natwe ababyeyi tukavurwa tutagowe. Ni intambwe ikomeye mu mibereho yacu.”
Nyamihanda Delphine, umubyeyi wo mu Kagari ka Nyamirembe waje kwisuzumisha inda, yavuze ko umwana we wa mbere yamubyariye Rukomo, urugendo rurerure kandi rutoroshye mu gihe yari atwite. Ubu, avuga ko ari iby’agaciro kuba bafite ivuriro hafi.
Ati:“Nabyariye Rukomo, twavuye hano mu rukerera. Ariko kuva iri vuriro ryuzura, nta kabuza nzabyarira hano kandi abana banjye bazajya bivuriza hano. Ndabizi ko bazitabwaho neza. Leta y’u Rwanda ikomeje kutuba hafi. Turashimira Perezida Kagame kuri ibi bikorwa byiza bidufasha buri munsi.”
Uretse ababyeyi (Abagore), iri Vuriro ryivurizwaho kandi n'abagabo.
Umwe mu bo THEUPDATE yahasanze, yagize ati:“Iyo nkeneye ubuvuzi, nza kwivuriza hano nta gutegereza”.
Yunzemo ati:“Nigeze kujya kwa muganga ku bitaro bya Nyagatare, aho navuyeyo nari nananiwe n’inzira. Ariko ubu, iyo nifuza serivisi z’ubuvuzi, nza hano. Aha ni heza, batuvura neza, kandi baduha imiti neza. Turashimira Leta yacu by’umwihariko Perezida Kagame udutekerezaho buri munsi.”
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, Meya Gasana Stephen, yavuze ko iyubakwa ry’ivuriro rya Nyamikamba ari kimwe mu bikorwa bigamije kugeza serivisi z’ubuzima hafi y’abaturage, hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.
Ati:“Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwiyemeje ko umuturage atagomba gusiragira ajya gushaka serivisi y’ibanze kure. Iri vuriro ni igisubizo gikomeye ku baturage b’aka gace. Twishimira ko abaturage baryitabira, kandi turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje kugeza ku banyarwanda iterambere rirambye.”
Iri vuriro rya Nyamikamba ryubatswe ku bufatanye rw'Akarere na SHF (Society for Family Health n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda-RBC mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Uretse iri Vuriro, mu Karere kose ka Nyagatare, hamaze kuzura Amavuriro y’ibanze 89.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



