Musenyeri Mwumvaneza yasuye ‘Urubyiruko rugororerwa Iwawa’ arusaba kwisubiraho no guhinduka (Amafoto)

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yagiriye uruzinduko ku Kirwa cya Iwawa, ahagororerwa Urubyiruko rwabaswe no gukoresha Ibiyobyabwenge.
Muri uru ruzinduko yakoze kuri uyu wa 18 Kamena [6] 2025, Mwumvaneza yari agamije kubaganiriza no kubahumuriza mu rugendo barimo rwo kwisubiraho no guhinduka.
Yari agamije kandi kwereka uru Rubyiruko ko rutatereranywe, rufite agaciro mu muryango nyarwanda kandi ko rufite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya bufite icyerekezo.
Musenyeri Mwumvaneza yari aherekejwe n’Abapadiri, Abihayimana, Abakorerabushake ba Caritas na Padiri Eugene Niyonzima, Umuyobozi w’Umuryango w’Abapaloti mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abihayimana Iwawa.
Nyuma y'urugendo rw'amasaha hafi abiri mu Bwato, aha Iwawa bakiriwe n'abahagarariye abahisemo kwiga Ububaji n’Ubudozi.
Musenyeri Mwumvaneza yasuye ibice bitandukanye birimo ahigirwa Ububaji, ndetse agirana ibiganiro byihariye n’Urubyiruko.
Muri ibi biganiro, bamujejeho uko biyumva nyuma yo guhinduka no kwiyemeza kuba abantu bashya.
Yabashishikarije gukomeza inzira yo kwigirira icyizere no guhinduka abantu b’ingirakamaro, bitandukanye n'uko bahoze bataraza kugororerwa Iwawa.
Uretse Ibiganiro byahuje impande zombi, Musenyeri Mwumvaneza yanabaturiye Itambo cya Misa.
Muri iyi Misa, hatangiwe Amasakaramentu ku rubyiruko rwari rumaze igihe ruyigira.
Byagaragaje akamaro k’uruhare rw'Itorero [Kiliziya] mu rugendo rwo gufasha abari baraguye kongera guhagarara.
Abagororerwa Iwawe banyuzwe no gusurwa na Musenyeri Mwumvaneza, bavuga ko bongeye kwerekwa urukundo n’icyizere, bityo ko mu Mitima yabo n’iy'ababasuye herurutse.
Bahawe kandi Impano zitandukanye zirimo Bibiliya Ntagatifu ndetse n'ibikoresho bitandukanye byo kubafasha kwidagadura.
Mu butumwa bwasoje uru uruzinduko, Musenyeri Mwumvaneza yashimangiye ko uru Rubyiruko rudakwiye gufatwa nk’abatagira agaciro, ahubwo ari abana b’u Rwanda bafite ubushobozi bwo kwiyubaka no guhindura amateka yabo.
Mahoro Nicholas, Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco cya Iwawa, yashimiye Musenyeri Mwumvaneza n’intumwa bazanye, abashimira uburyo bazirikana uru Rubyiruko.
Ikirwa cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, cyatangiye gukorerwaho ibikorwa byo kugorora ababaswe no gukoresha Ibiyobyabwenge guhera mu Myaka 10 ishize.
Uretse abakoreshwa Ibiyobyabwenge, hajyanwa kandi abafatwa nk'abagaragaweho n'imyitwarire ibangamira amahame y’imibanire myiza y'Umuryango Nyarwanda.
Uretse kugororwa, mu gihe bamara aha Iwawa, bafashwa kongera kwisanga mu Muryango binyuze mu masomo arimo n'ay'ubumenyingiro.
Imibare THEUPDATE yabonye, n'uko kugeza ubu, Iwawa hari kugororerwa Urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri [2,000].
Mu Myuga rwigishwa, harimo: Ububaji, Ubudozi, Ubwubatsi, Ubukorikori, Ubuhinzi n'Ubworozi....
Amafoto
What's Your Reaction?






