Papa Leo wa XIV yagize 'Carlo Acutis na Giorgio Frassati' Abatagatifu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yagize Carlo Acutis na Pier Giorgio Frassati Abatagatifu.
Iki gikorwa cyakorewe muri Misa yaraye isomewe ku Rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani.
Carlo Acutis yari Umwongereza wavutse mu 1991, akurira mu Butaliyani, yitaba Imana mu 2006. Yafatwaga nk'umuntu udasanzwe mu bijyanye n'Ikoranabuhanga.
Pier Giorgio Frassati nawe ni Umutaliyani wavutse mu 1901, yitaba Imana mu 1925.
Abakirisitu Gatolika mu Isi by'umwihariko Urubyiruko, bishimiye ko Ikinyejana cyabo cyagize Umutagatifu, kuko Acutis yatabarutse iki Kinyejana kimaze Imyaka 6 gusa.
Misa yo kugira Carlo Acutis na Pier Giorgio Frassati Abatagatifu, yitabiriwe n'Abakirisitu barenga 70,000 bavuye hirya no hino ku Isi.
Nicyo gikorwa cya mbere cyo kugira abantu Abatagatifu, cyakozwe na Papa Leo kuva yajya ku ntebe isumba izindi muri Kiliziya Gatolika, mu Kwezi kwa Mata [4] uyu Mwaka w'i 2025.
- Uko iki gikorwa cyagenze
Ku Rutambiro [Alitari] rwasomeweho Misa, hari hashyizwe Amafoto ya Carlo Acutis na Frassati mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Misa yo yabereyemo igikorwa cyo kubagira Abatagatifu, yaririmbwe na Korali Kapera Sistina yari iyobowe na Marcos Pavan.
Ntabwo yayiririmbye yonyine, kuko yafashijwe n’andi Makorali arimo n’iya Diyosezi ya Roma.
Abepisikopi, Abakaridinali n’Abapadiri baturutse ku Isi hose, bifatanyije na Papa Leo muri uyu Muhango.
Umuryango wa Carlo Acutis wari uhagarariwe n'ababyeyi be [Andrea na Antonia] n’abavandimwe be.
Ku ruhande rwa Frassati, Umuryango we wari uhagarariwe n'Umwisengeneza we, Wanda Gawronska, washimiwe kuba yarakomeje kubungabunga amateka ye.
- Pier Giorgio Frassati na Carlo Acutis ni bantu ki?
Pier Giorgio Frassati [1901–1925] yavukiye i Turin mu muryango utarasabaga Umunyu.
Papa [Se] we, Alfredo Frassati yari Umuyobozi w’ikinyamakuru La Stampa.
N’ubwo yavukaga mu muryango wifashije, Pier Giorgio yamenyekanye nk’umuntu w’Amahame yo kwiyoroshya, kugira umutima wo gufasha abakene, gusura abarwayi no kurwanira ubutabera.
Yari umunyamuryango w’Ishyirahamwe rya Gikirisitu [Catholic Action] kandi yakundaga gusengera imbere y’Ukaristiya.
Yitabye Imana afite imyaka 24 gusa azize indwara ya Polio, yanduriye mu kwita ku barwayi.
Nyuma yo kwitaba Imana, Ishyaka rye n’urukundo byatumye urugero rwe rwimakazwa mu bantu.
Carlo Acutis [1991–2006] yavukiye i London mu Bwongereza ariko akurira i Milan.
Yamenyekanye nk’umurinzi wa Murandasi [Interineti], bitewe n’ubuhanga yagaragazaga mu Ikoranabuhanga.
Yari afite impano yo gukora Porogaramu za Mudasobwa, abishimangira akora Urubuga rwakusanyaga ibitangaza by’Ukaristiya ku Isi hose, agamije kwibutsa abantu ko Yezu akiri muzima binyuze mu Gitambo cya Misa.
Yatabarutse mu 2006 afite Imyaka 15 gusa, azize Kanseri y’Umura.
Afatwa nk'urugero rw’Urubyiruko rwerekana ko Ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kwamamaza ukuri kwa Kirisitu.
- Inzira yabagejeje ku Butagatifu
Kiliziya Gatolika yemeye Carlo Acutis Umutagatifu, nyuma y'ibitangaza mu gukira Indwara ku bamwiyambaye.
Muri ibi bitangaza, harimo gukira kwa Matheus, umwana wo muri Brazil wari ufite ikibazo gikomeye cy’Umura.
Iki gitangaza cyakurikiwe n'icya Valeria, Umunyeshuri wo muri Kosita Rika [Costa Rica] wari wagize ikibazo cy’ubwonko.
Ku ruhande rwa Frassati, mu 1990 Papa Yohani Pawulo II yamwemereye urwego rw’Umuhire, nyuma y’igitangaza cyo gukira kwa Domenico Sellan wari urwaye indwara y’Ifumbi.
Kuri benshi, kuba bombi bagizwe Abatagatifu, ni ikimenyetso kigaragaza uburyo Ubuzima buciriritse bushobora kuba Isoko y’Ubutagatifu.
Bamwe bavuga ko, Carlo akwiriye kuba urugero rwo gukoresha Ikoranabuhanga mu nyungu z’Imana n’abantu, mu gihe Frassati akwiye kwibutsa abantu ko gusanganira Abakene n’abafite ibibazo mu buzima bwa buri munsi ari ingenzi mu rugendo rw'inzira yo kwemera.
Amafoto
Papa Léo XIV yayoboye Umuhango wo kugira Frassati na Carlo, Abatagatifu
Mutagatifu Carlo Actus yatabarutse mu 2006
Guhera tariki ya 07 Nzeri [9] 2025, Carlo Acutis na Pier Giorgio Frassati bongewe ku rutonde rw'Abatagatifu Kiliziya Gatolika yiyambaza
What's Your Reaction?






