Hubert yagizwe umuyobozi mushya wa Tour du Rwanda
Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje ko Hubert Nkurayija yagizwe umuhuzabikorwa mushya wa Tour du Rwanda, asimbuye Kamuzinzi Freddy.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Nkurayija agomba guhita azitangira nk'uko itangazo FERWACY yageneye Itangazamaku ribivuga.
Igishyirwa muri izi nshingano, yahise atangira gukurikirana ibijyanye n'itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Tour du Rwanda y'Umwaka utaha.
Tour du Rwanda yo mu 2026, izaba ari iya 18, izakinwa hagati ya tariki ya 22 Gashyantare (2) 2026 n'iya 01 Werurwe (3) 2026.
Nkurayija ntabwo ari umuntu mushya mu bijyanye na Tour du Rwanda, cyane ko yayikozemo inshingano zitandukanye, zirimo ibijyanye no “Gutanga Accreditation n'ubujyanama bujyanye n'sihyirwa mu bikorwa ry'iri Siganwa”
Uretse gukora muri Tour du Rwanda, uyu mugabo wahoze ari n'Umukinnyi wo gusiganwa ku Magare, yabaye Umuyobozi w'ibikorwa mu Ikipe ya Amani ndetse anayibera Perezida.
Mu bijyanye no guteza imbere Umukino w'Amagare, Nkurayija n'umwe mu nkingi za mwamba mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'Irushanwa rya Youth Racing Cup.
Mu bijyanye n'ubuzima bwa buri munsi hanze y'umukino w'Amagare, Nkurayija n'inzobere mu bijyanye n'Ikoranabuhanga rigezweho.
Nkurayija yagizwe umuyobozi mushya wa Tour du Rwanda.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



