Uganda: General Muhoozi yashimangiye kuzasimbura Museveni ku Butegetsi

Jul 16, 2025 - 19:57
Uganda:  General Muhoozi yashimangiye kuzasimbura Museveni ku Butegetsi

Umugaba w'Ingabo z'igihugu cya Uganda, General Muhoozi kainerugaba w'Imyaka 51 y'Amavuko, yashimangiye ko azasimbura Perezida Museveni k'Ubutegetsi.

Uyu Muhungu w'Imfura wa Perezida Museveni, yabigarutseho abinyujije kuri konti ye y'Urubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter.

Yagize ati:“Mu izina rya Yezu/Yesu Kirisitu Umwami wanjye, Nzaba Perezida w w'Igihugu cya Uganda, nsimbuye Umubyeyi [Papa] wanjye”.

Aya magambo ya Gen. Muhoozi, aje akurikira ayo yakunze gutangaza mu bihe bitandukanye, aca amarenga yo kuyobora Uganda.

Ni mu gihe kandi mu Cyumweru gishize, Ishyaka rya NRM riyoboye Uganda, ryatangaje ko Yoweli Kaguta Museveni usanzwe uyobora iki gihugu mu Myaka 36 ishize, azongera kuba Umukandida ku mwanya wa Perezida mu Matora ateganyijwe mu Mwaka utaha [2026].

N'ubwo bimeze bitya, hashize hafi Imyaka 5 mu gihugu cya Uganda hatangijwe “MK Movement”, bivugwa ko ari ihuriro ryashinzwe hagamijwe icengezamatwara yo gushyigikira Gen. Muhoozi, mu gihe yaramuka yiyamamarije kuyobora Uganda.

MK Movement yiganjemo by'umwihariko Urubyiruko rwa Uganda, ibyo abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bavuga ko ari amayeri y'Umuryango wa Perezida Museveni, mu rwego rwo kwikubira Ubutegetsi.

Gusa, mu Kwezi kwa Nzeri [9] y'Umwaka w'i 2024, MK Movement yari yatangaje ko ititeguye kuzitabira amatora ya Perezida yo mu 2026.

Bamwe mu bakunze kwibasirwa na MK Movement, barimo Bobi Wine n'abarinzi [Bodyguard] be, ndetse n'abandi Banyapolitike bo muri Uganda, bagaragaza ko bashobora kubangamira ibikorwa bya Gen. Muhoozi.

Mu bihe bitandukanye, abasesenguzi muri Politike, bakunze kugaragaza ko kwishingikiriza ibyo benshi bita ijambo ry'Imana, ari amayeri akoreshwa n'Abanyapolitike mu rwego rwo gutegura abaturage, ko mu gihe baramuka bagiye k'Ubutegetsi, byaba bikozwe mu bushake bw'Imana, aho kuba gukoresha Igitugu cyangwa andi mayeri yose yabageze ku Ngoma.

Mu gihe Perezida Museveni yaramuka atowe nk'uko byitezwe mu Matora y'Umwaka utaha, bivuze ko ku Myaka 80 ishyira 81 y'Amavuko afite kuri ubu nk'uko Urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, yazageza mu 2031, bivuze ko yazaba afite Imyaka hafi 90.

Ni mu gihe ubusanzwe, Itegeko nshinga rya Uganda, rivuga ko Umuntu urengeje Imyaka 75, aba atakemerewe kuba Perezida, ariko kuri Museveni wagiye ku Butegetsi mu 1986 nyuma y'uko Inyeshyamba yari ayoboye za NRA zifatiye Umujyi wa Kampala zigahirika Ubutegetsi bwa Apollo Milton Obote, iri tegeko ryarirengagijwe.

Mu gihe kandi ari hafi kuzuza Imyaka 40 ku Butegetsi, Perezida Museveni aza ku mwanya wa gatanu k'urutonde rw'Abakuru b'Ibihugu by'Afurika babumazeho igihe kirekire, nyuma yo kubugeraho tariki ya 29 Mutarama [1] mu 1986.

Uru rutonde ruyobowe na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida w'Igihugu cya Equatorial Guinea, wagiye k'Ubutegetsi mu Kwezi kwa Kanama [8] mu 1979.

Top of Form

 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1