Rwanda: Gatabazi yongeye kugirirwa ikizere nyuma y’Imyaka 3 yirukanywe mu kazi

Jean-Marie Vianney Gatabazi yagaruwe mu Kazi ka Leta nyuma y'Imyaka 3 akirukanywemo.
Uyu mugabo w'Imyaka 56 ishyira 57, n'umwe mu bayobozi 30 basoje Umwaka w'i 2023 birukanwe abandi begura mu nshingano zabo, bitewe n'ibintu binyuranye birimo Ubusinzi, Ruswa [Indonke], kunyereza ibya rubanda, kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kutubahiriza inshingano, kwitwaza ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite n’ibindi nk’uko amatangazo abakuraho yabisobanuye icyo gihe, ibindi bigatangazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Nyuma yo kumara Imyaka hafi itatu nta kazi ka Leta kazwi akora ndetse atagaragara muri Rubanda nk'uko byahoze, by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Nyakanga [7] 2025, yayobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize Jean-Marie Vianney Gatabazi nk'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.
Iri tangazo rigaragaza ko Madamu Nyirahabineza Valerie ariwe muyobozi w'iyi Komisiyo, akaba yungirijwe na Maj. Gen. Jacques Nziza.
Mu mpera z'Umwaka w'i 2022, ni bwo hatangiye inkundura yo guhagarikwa mu nshingano, kwirukanwa no kwegura kw’abayobozi, bihera kuri Gatabazi Jean Marie Vianney nk’uwari umuyobozi mukuru, akurwa mu nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Iyirukanwa ry'abarimo Gatabazi, ryatangajwe mu itangazo ryasohotse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, tariki 10 Ugushyingo [11] 2022.
Iryo tangazo ntabwo ryagaragazaga impamvu Gatabazi yakuwe muri izo nshingano, ariko hahwihwiswaga ko yazize imiyoborere idahwitse.
Gusa ntibyari ubwa mbere, kuko tariki 25 Gicurasi [5] 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nabwo yari yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo yagombaga kubazwa yari akurikiranyweho, gusa yongera kugarurwa kuri uyu mwanya tariki 7 Nyakanga [7] 2020, na wo awuvaho agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki 15 werurwe [3] 2021.
Mu myanya itandukanye yakozemo akazi, irimo kuba Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru ndetse n'Umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
What's Your Reaction?






