Leta zunze ubumwe za Amerika zikuye muri UNESCO

Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko itakiri Umunyamuryango w'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco [UNESCO].
Tariki ya 22 Nyakanga [7] 2025, USA yavuze ko kwikura muri UNESCO bifitanye isano n’imigambi yayo itemewe n’ubuyobozi bwa Amerika.
Iyi ngingo ije mu gihe Amerika yari isigaye itanga hafi 8% by’ingengo y’imari ya UNESCO, mu gihe mbere ya 2018, yatangaga hafi 20%.
Ni ku nshuro ya gatatu USA yikura muri UNESCO n'iya kabiri ku ngoma ya Perezida Donald Trump.
Akomoza kuri iki cyemezo, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yavuze ko UNESCO ishyigikira ibikorwa n’imigambi bifatwa nk’ibicamo abantu ibice, binyuze mu mico no mu mibanire y’abatuye Isi.
Yakomoje avuga ko ibi byibanda cyane ku ntego z’Iterambere rirambye z'Umuryango w'Abibumbuye [SDGs], zifatwa na Amerika nk’umushinga mpuzamahanga utemewe binyuze mu ntero izwi nka “America First”.
Yavuze ko “America First” isaba gushyira imbere inyungu za USA mbere y’ibindi byose.
Kuri iyi ngingo, Umuvugizi wungirije wa Perezidansi ya Amerika, Anna Kelly, yatangarije Ikinyamakuru New York Post ko icyemezo cyo kuva muri UNESCO cyatewe n’uko iri Shami rya Loni rishyigikira ibitekerezo bihabanye n'ibya Amerika ndetse n’amahitamo rusange abaturage ba Amerika bagaragaje mu matora yo mu Ugushyingo.
Abasesenguzi ba Politike ya Amerika, bavuga ko yikuye muri UNESCO, hashingiwe ko UNESCO yemera Leta ya Palestine nk’umunyamuryango wayo, ibintu bifatwa nk’ibibangamiye cyane Politiki ya Amerika.
Ibi ngo byateje ubukana bw’imvugo zirwanya Israel muri UNESCO, Igihugu gifatwa nk'ukuboko kw'iburyo kwa USA.
Ku ruhande rwa UNESCO, Umuyobozi wayo mukuru, Audrey Azoulay yatangaje ko icyemezo cya Amerika kitamutunguye n'ubwo agifata nk’icyemezo kibi.
Ati:“Nababajwe cyane n’icyemezo cya Perezida Trump cyo kongera gukura Amerika muri UNESCO. Twari twiteguye iki cyemezo kandi twamaze gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibikorwa n'ubwo habaye impinduka.”
Biteganyijwe ko kuva kwa Amerika muri UNESCO bizatangira kubahirizwa ku mugaragaro ku wa 31 Ukuboza [12] 2026, nk’uko biteganywa n’ingingo ya II (6) y’Itegeko nshinga rya UNESCO.
Mbere y'iyi tariki, Amerika izakomeza kuba Umunyamuryango wa UNESCO mu buryo bwuzuye.
Amerika yabaye umunyamuryango wa UNESCO kuva yashingwa mu 1945, ariko yayivuyemo bwa mbere mu 1984, ishinja ubuyobozi bwayo kutayobora neza no guhora ifite aho ibogamiye.
Yongeye kuyisubiramo mu 2003 ku butegetsi bwa Perezida George W. Bush, ubwo yavugaga ko hari impinduka zabaye nziza.
What's Your Reaction?






