Amerika yakubye gatatu ikiguzi cya VISA ku banyarwanda

Jul 22, 2025 - 20:56
Amerika yakubye gatatu ikiguzi cya VISA ku banyarwanda

Leta zunze ubumwe z'Amerika zakubye hafi gatatu, amafaranga ya VISA, Abanyarwanda bifuza kujya muri iki gihugu bishyura.

Ni mu gihe imibare y'abantu bajya muri USA ikomeje kwiyongera uko bwije n'uko bucyeye, iyi ikaba irimo n'iy'Abanyarwanda.

Guhera tariki ya 01 Ukwakira [10] 2025, Umunyarwanda wifuza kujya muri USA, azajya yishyura 250$ arenga ku 160 yari asanzwe.

Bivuze ko umuntu wemerewe kujya muri USA, azajya yishura 410$ yose hamwe. 

Aya mafaranga yiswe “Visa Integrity Fee”, akubiye mu mushinga w’itegeko Perezida Donald Trump yashyizeho umukono ku tariki ya 04 Nyakanga [7] 2025, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ishami ry’abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Aya mafaranga, azajya asabwa ku bwoko butandukanye bwa Visa burimo Visa yo gusura cyangwa ubucuruzi [B1/B2], Visa yo kwiga [F1/M1], Visa y’amahugurwa cyangwa akazi gahoraho n'ak'igihe gito [J1, H1B].

Visa Integrity Fee yatekerejwe hagamijwe kurwanya amanyanga agaragara mu bikorwa by’abahawe Visa, arimo kuyikoresha nabi, kuguma muri Amerika birenze igihe umuntu yemerewe no gukora akazi mu buryo butemewe.

Itegeko riteganya ko uzubahiriza ibisabwa birimo gusubira iwabo ku gihe kitarenza iminsi yemerewe, kudakora akazi binyuranyije n’amategeko azaba afite uburenganzira bwo gusubizwa ayo mafaranga. 

Buri mwaka, imibare yerekana ko Abanyarwanda bari hagati y'i 2,000 na 3,000 bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpamvu zitandukanye.

Harimo Abanyeshuri bajya kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abakozi n’abitabira amahugurwa, Abasura Amerika cyangwa bajyayo mu bucuruzi, Abimukirayo burundu binyuze muri Green Card, Reunification na Diversity Visa.

US State Department yavuze ko mu 2023, Abanyarwanda barenga 2,400 bahawe Visa zitandukanye zo kujya muri Amerika.

Mu mwaka ushize, byari biteganyijwe ko iyi mibare izamuka ikagera hejuru ya 2,600.

Muri uyu mwaka, hitezwe igabanuka rishingiye ku bisabwa byiyongereye, ndetse n’ibiciro bishya.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 1
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.