Kabarebe yashyiriye Perezida Ruto ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we Kagame

Jul 17, 2025 - 19:32
Kabarebe yashyiriye Perezida Ruto ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we Kagame

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta y'u Rwanda muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, yahuye mu Perezida wa Kenya William Ruto, amushyiriye ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Uruzinduko rwa Kabarebe i Nairobi, rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga [7] 2025, yakirwa mu Biro bya Perezida wa Kenya, bizwi nka  State House.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter rwa Perezida wa Kenya, William Ruto buvuga kuri uru ruzinduko, bugira buti:“Ibiganiro by'impande zombi, byibaze ku mubano w'Ibihugu byombi ndetse n'Ibibazo bihanze Akarere. Twibanze ku gukora ibishoboka byose ngo amahoro n'umutekano bishinge imizi, ubuhahirane ndetse umubano w'Ibihugu byo mu Karere”.

Perezida wa Kenya yafashe ibiganiro byamuhuje na Kabarebe nk'ingirakamaro, cyane kwimakaza umubano n'ubutwererane hagati ya Kenya n'u Rwanda.

Uruzinduko rw'iminsi 2 Perezida Ruto yagiriye i Kigali mu 2023, rwasize rushimangiye ugushyira hamwe mu mikoranire y'inzego zitandukanye.

Muri uru ruzinduko, Ibihugu byombi [U Rwanda na Kenya], byashyize umukino ku masezerano 9 agamije kongera ikibatsi mu mikoranire mu ngeri zitandukanye.

Amwe mu masezerano yashyizweho umukino, arimo ajyanye n'Ubuzima, Ikoranabuhanga, Umubano n'Ubutererane, Uburezi, Ubuhinzi, Uburinganire n'Ubwuzuzanye n'ayandi...

Amafoto

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0