Abaturage b'Ibihugu 36 bashobora kwiyongera mu batemerewe kujya muri USA

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya kongera Ibihugu bishya ku rutonde rw'ibifite abaturage batemerewe kujya muri Amerika.
Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, byavuze ko byabonye amakuru yizewe avuye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ahamya iby'aya makuru.
Reuters ivuga ko aya makuru yemeza ko abaturage bo mu bihugu 36 bashobora kubuzwa by'agateganyo cyangwa bya burundu, kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, n'ubwo itatangaje ibi bihugu ibyo aribyo.
Aya makuru avuga ko ibi bishobora gukorwa mu minsi 60 iri imbere, mu gihe ibyo bihugu byaba bidashyize mu ngiro ibisabwa na Perezida Trump.
Tariki ya 20 Mutarama [1] 2025, ubwo Trump yatangiraga manda ya kabiri, yasinye Iteka rya Perezida nimero 14161 rigamije kongerera ubushishozi ingingo zo gusuzuma abinjira muri Amerika no gushaka Ibihugu bitanga amakuru y’umwirondoro w’abaturage babo ku buryo buhambaye.
Tariki ya 4 Kamena [6] 2025, hashyizweho itegeko rishya nimero 10949, ribuza burundu abaturage b’ibihugu 12 gukandagira muri Amerika.
Uko gufatirwa ambarigo byakozwe na Trump gushingiye:
- Kuba ibi bihugu cyangwa Leta bidatanga impapuro zizewe zerekana umwirondoro w’abaturage
- Pasiporo zabo zidafite umutekano uhagije
- Kutubahiriza amategeko ajyanye abakirwa muri Amerika
- Impamvu zerekeye ibikorwa by’iterabwoba
Ibihugu byashyizwe kuri uru rutonde ku ikubitiro bigizwe na: Angola, Antigwa na Barbuda, Bénin, Bhutana, Burkina Faso, Cabo Verde, Cambodia, Kameruni, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Dominica, Ethiopia, Misiri, Gabon, Gambia, Ghana, Kyrgyzstan, Liberia, Malawi, Mauritania, Niger, Nigeria, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Sao Tome na Principe, Senegal, Sudani y’Epfo, Siriya, Tanzania, Tonga, Tuvalu, Uganda, Vanuatu, Zambia, na Zimbabwe.
Kuva atangiye manda ya kabiri, Trump amaze hafi amezi atanu. Amaze gushyiraho ingamba zikomeye zijyanye n'abinjira n'abasohoka muri Amerika.
Zibanze by'umwihariko ku baturage bo muri Venezuela, abanyamahanga banyuze mu Kaminuza za Amerika n’abatari bacye bashinjwa kugira uruhare mu guteza umutekano mucye muri Amerika.
N'ubwo ibi Trumo yakoze byafashwe nk’ingenzi muri Politike y’abinjira muri Amerika, byagize ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi cyane ibyo muri Afurika.
What's Your Reaction?






