DR – Congo na M23 bashyize Umukono ku Masezerano yo kurangiza Intambara

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23, Umutwe w'Inyeshyamba uyirwanya, bashyize umukono ku mbanziriza masezerano y'amahame yo kurangiza Intambara ibera mu Burasirazuba bw'iki gihugu, yatangiye mu mpera y'Umwaka w'i 2021.
Impande zombi zayasinyiye i Doha kuri uyu wa Gatandatu, ku buhuza bwa Qatar, nyuma y'ibiganiro byari bimaze amezi atatu.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu, intumwa nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi, naho AFC/M23 ihagarariwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Benjamin Mbonimpa.
Yasinywe nyuma yuko mu kwezi gushize, i Washington, u Rwanda na DRC bishyize umukono ku masezerano y'amahoro yagizwemo uruhare na Amerika [USA], agamije kurangiza intambara imaze Imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukungahaye ku Mabuye y'Agaciro.
M23 ishinjwa gufashwa n'u Rwanda, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana.
Kuri ubu, igenzura ibice binini byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, birimo Imijyi ya Goma na Bukavu.
Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika [AU], washimye iri sinywa ry'amahame [Imirongo Migari] hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23, uvuga ko ari "intambwe ikomeye itewe mu bikorwa bikomeje byo kugera ku mahoro arambye, umutekano n'ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange".
Gusa, nyuma y'isinywa ry'aya mahame, hagaragaye kutavuga rumwe hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 ku bijyanye no kuva mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk'uko amakuru dukesha Ikinyamakuru cy'Abongereza, BBC, abivuga.
Umuvugizi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko aya masezerano y'i Doha azirikana Imorongo Itukura [Nyirantarengwa] Leta avugira yakomeje gushimangira.
Iyi irimo kuva kutaganirwaho impaka kwa AFC/M23 mu bice yafashe, kugakurikirwa no kongera gukorera muri ibyo bice kw'inzego z'Ubutegetsi za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirimo Igisirikare, Polisi n'inzego z'Ubucamanza.
Abinyujije ku rubuga Nkoranyambwa rwa X yahoze ari Twitter, Muyaya yatangaje ko amasezerano yasinywe uyu munsi, afungura inzira yerekeza ku masezerano rusange y'amahoro azagerwaho mu minsi iri imbere, hagamijwe kurangiza mu buryo burambye intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
K'uruhande rwa AFC/M23, Umuyobozi wayo Bertrand Bisimwa, yavuze ko aya masezerano y'ibanze mu byo ateganya, harimo gusubizaho Ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitavuze kuhavana [Ingabo] ahubwo [Bivuze] uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo.
Inyandiko ikubiyemo aya Mahame, ntiyahise itangazwa ku mugaragaro.
Umujyanama mukuru wa Perezida w'Amerika Donald Trump kuri Afurika, Massad Boulos, yari mu bakurikiye ibi biganiro by'i Doha n'isinywa ry'aya mahame.
Biteganyijwe ko nyuma ya Doha, Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, bazahurira i Washington muri uku Kwezi, bagashyira umukono ku masezerano rusange y'amahoro.
What's Your Reaction?






