Gakenke: Ababyeyi basibya Abana itangira ry'Amashuri batunzwe Agatoki

Tariki ya 08 Nzeri [9] 2025, mu Rwanda hatangiye Umwaka w'Amashuri w'i 2025-26.
Nk'uko byagenze nu gihugu hose, no mu Karere ka Gakenke, Abanyeshuri babyukiye mu Mashuri, bitabiriye amasomo y'igihembwe cya mbere kizamara Ibyumweru 15.
N'ubwo bimeze bitya, hari bamwe mu Babyeyi batohereje Abana ku Mashuri kuri uyu munsi, ibitakiriwe neza n'ubuyobozi bw'aka Karere.
Niyonsenga Aimé François, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, yibukije aba Babyeyi ko kutohereza Abana ku munsi w'itangira, ari ukubavutsa amahirwe, kandi Uburezi bw'u Rwada ariryo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Yubiye y'Imyaka 25 Padiri mukuru wa Paruwase ya Janja, Bonaventure Twambazimana, amaze ahawe Isakaramentu ry'Ubusasirodoti. Muri iyi Myaka 25, 7 muri yo ayimaze akorera muri Paruwase ya Janja.
Iki gikorwa cyo kwizihiza iyi Yubile, cyabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Harolimana Visenti, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Muri iki gikorwa cyabaye tariki ya 04 Nzeri [9] 2025, Niyonsenga yasabye Ababyeyi kwita by'umwihariko ku Burere bw'Abana, by'umwihariko bitabira kubajyana ku Ishuri ku munsi wa mbere.
Abitabiriye iyi Yubile, bagarutse ku bikorwa by'ubwitange byaranze Padiri Twambazimana muri iyi Myaka 25.
Hagarutswe kandi ku bufatanye ntamakenwa burangwa hagati y'Akarere ka Gakenke na Kiliziya Gatolika, impande zombi ziyemeza gukomeza kubushimangira.
Akomoza ku ruhare rwa Padiri Twambazimana mu iterambere ry’Imibereho myiza y’Abanya-Gakenke, Niyonsenga yagize ati:“Mu izina ry'abaturage b'Akarere ka Gakenke, turashimira uruhare wagize mu Iterambere ryabo. Tuzirikana imbaraga mutahwemye gushyira mu kongera Ibyumba by’Amashuri. N'ubwo byakozwe mu izina rya Kiliziya, ariko ni wowe twarebaga.”
Amafoto
Musenyeri Harolimana yashimye ubwitange bwaranze Padiri Twambazimana muri iyi Myaka 25 y'Ubusaseridoti
What's Your Reaction?






