Rwanda: RIB yerekanye Abatekamutwe 26 bariganyije Miliyoni 30 Frw

Sep 9, 2025 - 08:33
Rwanda: RIB yerekanye Abatekamutwe 26 bariganyije Miliyoni 30 Frw

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB], bwerekanye abantu 26 bakoraga ibikorwa by'uburiganya bakambura abantu Amafaranga.

Uko ari 26, beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa 08 Nzeri [9] 2025.

Aberekanywe bari bahuriye mu Itsinda ryiyise “Abameni’’, ryakoraga ibikorwa by’ubushukanyi n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu berekanywe, 25 n'abagabo n’umukobwa 1.

Ni abo mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Karere ka Rusizi, mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu nk'uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo, Kwiyitirira umwirondoro, Kudasobanura inkomoko y’umutungo, Iyezandonke, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, yasobanuye amwe mu mayeri abafashwe bakoresha mu gukora ibyo byaha, agira ati:“Hari abashukana bakabeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha konti ya momo y’uwo bashaka kuyatwara n’andi mayeri menshi.”

RIB yatangaje ko bafashwe bamaze kuriganya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gusa, agera kuri Miliyoni 15 yaragarujwe, mu gihe Miliyoni 10 zafatiriwe mu mitungo yabo.

Dr. Murangira, yaboneyeho gusaba Abaturarwanda kugira amakenga, kuko muri iki gihe hasigaye higanje ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati:“Turi kuva mu byaha bikoreshejwe kiboko tujya mu byaha abantu bakora baciye mu ikoranabuhanga. N'ubwo bimeze bityo, icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira amakrenga no kubima amatwi”.

Amafoto

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0