Gakenke: Kutagira 'Ibibuga bigezweho' bizitira abifite impano zo guconga Ruhago (Amafoto)

Sep 9, 2025 - 10:39
Gakenke: Kutagira 'Ibibuga bigezweho' bizitira abifite impano zo guconga Ruhago (Amafoto)

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, ruvuga ko rubura aho kuzamurira impano zarwo mu mupira w'amaguru, bitewe no kutagira ibibuga bigezweho.

Mu gihe Umupira w'amaguru ufatwa nka kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi mu Banyarwanda, Akarere ka Gakenke nta kipe n'imwe kagira mu zikina Shampiyona y'Ikiciro cya mbere, icya kabiri ndetse n'icya gatatu mu kiciro cy'abagabo.

Gusa, habarizwa Ikipe y'abagore, Freedom, ikina muri Shampiyona y'ikiciro cya kabiri.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, yasanze nta bakinnyi bafite amazina akomeye bakina muri Shampiyona y'ikiciro cya mbere bavuka muri aka Karere.

Bitandukanye n'utundi Turere turimo nka Rubavu na Gatsibo ndetse n'utwo mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage bo muri aka Karere, babwiye Umunyamakuru wa THEUPDATE ko imwe mu mbogamizi ituma nta bakinyi bakomeye bagira, ari uko nta Bibuga bijyanye n'igihe birangwa muri aka gace.

Umunyamakuru wa THEUPDATE yasuye uduce dutandukanye two muri aka Karere dukunda guhuriraho abana baconga Ruhago.

Muri uru rugendo, Abana bamubwiye ko imwe mu mbogamizi bafite ari ukutagira aho bakinira heza [Hajyanye n'igihe], ndetse no kutagira Amarerero [Academies] zigisha umupira w'amaguru, yewe n'aho bazibonye mu tundi Turere bahana imbibi, biba bihenze ku buryo Imirango yabo itabasha kubyigondera.

N'ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bakunzi ba Ruhago muri aka Karere bafashe icyemezo cyo gufasha Abana kwiga guconga umupira w'amaguru, ariko nabo bakaba bagorwa no kubona bimwe mu bikoresho bigezweho, birimo [Imipira ihagije, Amakona] n'ibindi..

Aba Bana baganiriye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, basabye ko bakorerwa ubuvugizi, abashinzwe Siporo mu Karere ka Gakenke bakabafasha.

Bifuza ko kandi abafite ubushobozi n'ubushake bwo kuzamura impano, bajya batera ijisho no hanze y'Imijyi [Kigali], bakagera no mu bice by'Ibyaro [Icyaro], kuko naho abakinnyi bahari kandi bafite ishyaka n'ubwitange.

Amafoto

No photo description available.

May be an image of 7 people, people playing American football, people playing football and grass

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football and grass

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0