Abasifuzi bashinjwa kubogama, Amavubi atsinda, Itangazamakuru: Shema Fabrice yijeje kugangahura FERWAFA

Aug 31, 2025 - 11:33
Abasifuzi bashinjwa kubogama, Amavubi atsinda, Itangazamakuru: Shema Fabrice yijeje kugangahura FERWAFA

Umuyobozi mushya w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Dr. Shema Ngoga Fabrice, yijeje kuzahangana n'ikibazo cy'Abasifuzi bavugwaho imisifurire itanoze, gukora ibishoboka ngo Ikipe y'Igihugu, Amavubi, yongere ishimishe Abanyarwanda ndetse no guha umwanya Itangazamakuru mu gushaka ibisubizo byateza imbere ruhago y'u Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE ku kicaro gikuru cya FERWAFA ku gicamunsi cyo ku wa 30 Kanama [8] 2025, nyuma y'umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya n'iyari icyuye igihe.

Uyu muhango wakurikiye amatora yari yakorewe kuri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali, mu masaha ya mbere ya saa Sita, yitabirwa n'abanyamuryango 53 muri 57 bagize FERWAFA.

Muri iki kiganiro kibanze ku bizakorwa na Komite ayoboye mu Myaka ine iri imbere [2025-2029], Dr. Shema yagiteruye agira ati:“Umusifuzi ni umwe mu baba bagize Umukino. Iyo Abafana babonye hari ibitagenze neza, babyegeka ku musifuzi. Mbere y'uko Shampiyona itangire, dufitanye inama n'Abasifuzi bose, mu rwego rwo kureba niba koko ibibavugwaho bifite ishingiro”. 

Yakomeje agira ati:“Zimwe mu ngamba zikomeye tuzafatira abagaragarwamo n'Imisifurire idahitswe, harimo no kubahagarika mu gihe runaka, badakora akazi kabo, byaba na ngombwa tukaziyambaza urwego rw'Ubugenzacyaha, rugakurikirana niba koko ibibavugwaho ari byo, cyane ko twe [FERWAFA], tudafite mu nshingano kugenza Ibyaha. Tugomba kubaka Umupira ukorera mu mucyo, kuko niwe uzaba inshingiro ry'ibindi byose. Nakunze kumva havugwa iby'Abasifuzi bavugwaho kwakira ibyaba bimeze nka Ruswa, abandi bakavuga ngo Ikipe runaka yamusabye kuyifasha. Ibi tuzakora ibishoboka byose bicike, kandi bizakunda”.

Muri uyu mujyo, Shema yaboneyeho gusaba amakipe kubaka mu bakinnyi umuco wo guhatana no gukoresha ubushobozi bwo mu Kibuga, bakitandukanye no gushyira imbere kwibwa [Kudasifurirwa neza], kandi baba binaniwe.

Ati:“Iyo muri Shampiyona abakinnyi babonye intsinzi batari bakwiriye, bigira ingaruka no ku Ikipe y'Igihugu [Amavubi], kuko bajya gukina mu mikino mpuzamahanga bumva ko n'ubundi bimeze nk'uko bisanzwe muri Shampiyona, ugasanga umusaruro wabuze. Ibi gomba gucika, abantu bakabona ibyo bakoreye, bityo n'Ikipe y'Igihugu bikayifasha kwitwara neza. Ndabizeza ko mu gihe cy'Umwaka, bizaba byamaze kujya ku murongo ndetse n'uzaba agifite ako kayihayiho kamushizemo. Ntabwo byumvikana uburyo tubona abakinnyi bakina, ariko Ikipe y'Igihugu yahamagarwa, ugasanga abakinnyi ntibari ku rwego, kubera gukinira muri ibyo bintu bimeze nka [Mfashiriza uwo Mwana]”.

Asubiza ku kibazo kijyanye n'icyo Abakunzi ba ruhago Nyarwanda bamwitegaho nka Perezida wa 16 wa FERWAFA, Shema yagize ati:“Ibikorwa byiza biba byakozwe na Komite icyuye igihe, iyisimbuye iba igomba kubyubakiraho, ikanakora ibiri mu byo yiyemeje. Komite dusimbuye, yari yaratangije iyubakwa ry'Ibibuga 4 mu gihugu, ibi natwe tuzabyitaho”.

Yunzemo ati:“Mu by'ukuri, intego yacu nyamukuru mu nkingi 8 tuzubakiraho, ni uguteza imbere ruhago y'u Rwanda, kandi tuzabikora. Abayobozi 15 bambanjirije, bagiye bakorera muri kondisiyo [Conditions] zitandukanye, ku buryo utavuga ngo uyu yari bukore icyi none yagiye atagikoze. Kuri Manda yacu, Isi iri mu bihe by'iterambere ry'Ikoranabuhanga, iri natwe tugomba kuryifashisha mu guteza imbere Umupira wacu. Umupira w'amaguru ku Isi wamaze kuba Siyanse [Science], ibi natwe nk'u Rwanda ntabwo tugomba gusigara inyuma. Muri macye, ni byinshi tuzashyiramo imbaraga, kugira ngo twese imihigo”.

FERWAFA yayobowe n'abantu batandukanye, barimo; Abasirikare, Abacuruzi, Abasifuzi n'abandi.. wowe uri Dogiteri, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bazakubonaho itandukaniro.

Ati:“Abantu ntiduteye kimwe, nta n'ubwo dutekereza bimwe. Gusa, ndizeza ko abantu bazabona itandukaniro. Ntabwo ndi umuntu ukora wenyine, nemera ko abantu iyo bakoreye hamwe bagera kuri byinshi kandi byiza, kurusha umuntu ku giti cye. Iyo imbaraga zigiye hamwe n’ibikorwa birihuta. Icyo mbizeza, n'uko tugiye kwihuta kandi cyane”.

Muri iki kiganiro, Dr. Shema yasubije ikibazo kijyanye n'uko inshuro nyinshi, Umuyobozi wa FERWAFA yiyamamaza ari Umukandida rukumbi, ndetse akaza abakunzi ba ruhago babona ko ariwe uzayiyora.

Yagize ati:“Navuga ko ari icyo twita Kontiniwite [Continuity]. Nza kwiyamamaza, ntabwo rwose FERWAFA ari ahantu nari njye gushaka amaramuko. Nazanywe no guteza imbere Umupira w'amaguru [Football]. Kuri njye, numva ahubwo byakabaye byiza kurushaho, Umuyobozi wa FERWAFA, yagateguye uzamukurira mu Ngata. Bikozwe bityo, ihame rya Kontiniwite ryahiraho.  

Yunzemo ati:“Kuba naratanze Kandidature, nta wundi wabujijwe ayo mahirwe. Abashinzwe kuzigenzura basanze ari njye wujuje ibisabwa, nisanga ari njye mukandida gusa. Gusa, ntekereza ko kuyobora FERWAFA, bitakabaye ikintu buri wese abyuka ngo yumve yakora”.

Dr. Shema yasoje Ikiganiro yahaye Umunyamakuru wa THEUPDATE, avuga ko muri iyi Manda, azaharanira ko Itangazamakuru ribonera amakuru ku gihe, kandi bagakorana neza hagamijwe guteza imbere Umupira w'u Rwanda mu byiciro byose, haba mu bato, abagore n'abagabo.

Mu Rwanda, Umupira w'amaguru ufatwa nk'ikirango cya Siporo, n'ubwo hari izindi Siporo zikorwa zigera kuri 37.

Iyo Umupira w'amaguru umeze neza, Abakunzi ba Siporo bishima kurushaho, niyo mpamvu, abatari bacye mu bakunzi ba Siporo, bafata Umuyobozi wa FERWAFA nk'indorerwamo ya Siporo muri rusange.

Amafoto

ImageDr. Shema, yasimbuye Munyantwali ku buyobozi bwa FERWAFA.

ImageMunyantwali na Dr. Shema, nyuma yo guhererekanya ububasha.

ImageRichard Mugisha yagizwe Umunyamabanga wa FERWAFA w'umusigire, asimbuye Kalisa Adolphe 'Camarade'.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.